Libye: Imirambo y’abimukira 74 yasanzwe ku nkengero z’amazi i Tripoli

Imirambo y’abimukira 74 bapfuye barohamye mu nyanja ya Mediterane ubwo bashakaga kwinjira ku mugabane w’i Burayi, yasanzwe ku nkengero z’amazi mu Burengerazuba bwa Tripoli muri Libye.

Ibi ibyatangajwe n’umuryango utabara imbabare wa Croissant-Rouge ukorera muri Libye. Nyuma yo kurohama, imibiri yabo yatembanywe n’amazi uyigarukana ku nkombe aho bahagurukiye. Abaturiye aya mazi aherereye mu gace ka Harcha nibo babashije kubona imibiri y’aba bantu nkuko ibiro ntaramankuru by’Abafaransa, AFP bibitangaza.

Twatabaye biturutse ku mpuruza y’abaturage…Abantu bacu bagiye mu gace ka Harcha hafi ya Zaouia(mu birometero 45 uvuye i Tripoli) kuzana imibiri y’abantu 74 b’abimukira bapfuye barohamye” Aya ni amagambo Croissant-Rouge yanditse kuri page yayo ya Facebook yemeza urupfu rw’aba bimukira.

Nyuma y’imyaka 6, Mouammar Kadhafi apfuye, Libye yabaye irembo abimukira banyuramo bagiye ku mugabane w’i Burayi.Abimukira buririra ku bibazo bya politiki biri muri iki gihugu, bagapanga ingendo zabo ziberekeza ku mugabane w’i Burayi, akenshi banyuze mu Burengerazuba bwa Libye berekeza mu gihugu cy’Ubutaliyani buri muri Km 300. Abatwara ubwato muri Libye ubu bagize ubucuruzi kwambutsa abimukira nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kwambutsa abimukira bikorwa ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro na bikabamo ruswa yo ku rwego rwo hejuru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo