Koreya ya Ruguru yakatiye igihano cy’urupfu Trump kubwo gutuka Kim Jong Un

Rodong Sinmun , ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko Perezida wa Amerika , Donald Trump ari umunyabyaha ruharwa nyuma y’uko avuze ko Perezida wa Koreya ya Ruguru ari umunyagitugu ndetse akamutuka ko abyibushye kandi ari mugufi.

Amakuru The Guardian yakuye muri icyo kinyamakuru avuga ko nyuma yo gutuka umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, ko Trump akwiriye igihano cy’urupfu. Banamwise ikigwari kubwo kuba atarabashije gusuura umupaka utandukanya Koreya zombi. Icyo kinyamakuru cyemeje ko Trump yagize ubwoba bwo kurebana mu maso n’ingabo zabo akitwaza ko ikirere kitari kimeze neza.

Trump yagombaga gusuura igice kitarangwamo ingabo (demilitarised zone, DMZ) gitandukanya Koreya zombi ariko ku munota wanyuma byatangajwe ko atakihageze kuko ikirere kitari kimeze neza. Kajugujugu yari ihamujyanye yasubiyeyo nyuma y’uko yari imaze iminota 5 ihagurutse. Wabisoma mu nkuru ya The Guardian yahaye umutwe ugira uti ‘North Korea ’sentences Trump to death’ for insulting Kim Jong-un’ yo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Mu yandiko yacyo, ikinyamakuru Rodong Sinmun cyagaragaje uburakari kubw’imvugo ya Trump yakoresheje mu cyumweru gishize ubwo yasuuraga Koreya y’Epfo aho yatangaje ko Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru ari umunyagitugu ukomeye.

Rodong Sinmun yagize iti " Icyaha gikomeye kurusha ibindi adashobora kubabarirwa ni uko yatinyutse gusuzugura ubusugire bw’ubuyobozi bw’ikirenga. Na we arabizi ko ari umunyabyaha ruharwa waciriwe urwo gupfa n’abaturage ba Koreya."

Kuva yaba Perezida wa Amerika, Donald Trump yakunze guhangana mu ntambara y’amagambo na Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru. Rimwe na rimwe habaga harimo gusebanya no gutukana ndetse no kugaruka ku ngufu za gisirikare ku buryo byatumye hakekwa ko ibihugu byombi bishobora kuzahangana.

Ubwo yasozaga urugendo aheruka kugirira muri Aziya, Trump yanditse ubutumwa kuri Twitter aningura umubyibuho wa Kim Jong UN ndetse n’uburebure bwe’.

Yagize ati " Kuki Kim Jong Un yantutse akanyita umusaza kandi njye ntazigera mwita ko ari mugufi kandi abyibushye cyane? Ngerageza kuba inshuti ye ariko wenda rimwe bizashyira bibe."

Abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Kim, yaba abahozeho ndetse n’abayoborana na we kuri ubu bamufata nk’ikigirwamana kuburyo batihanganira ikintu icyo aricyo cyose cyavuga nabi Kim.

Inkuru bijyanye:

Kuki Kim yantutse ngo ndi ’umusaza’ kandi ntazigera mwita ko ari ’mugufi kandi abyibushye cyane’ ? - Trump

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo