Koreya ya Ruguru na Amerika bishobora kurwana?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko azakemura ku giti cye ikibazo cya Koreya ya Ruguru nta bufasha bw’Ubushinwa akeneye.

Ibi Trump yabitangarije ikinyamakuru Times mbere gato y’uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping agirira uruzinduko muri Amerika ku wa kane no ku wa Gatanu aho azabonana na Trump ku nyubako ye ya Mar-a-Lago iherereye muri Florida.
Trump yagize ati « Ubushinwa nibudakemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru, tuzabyikorera. »

Amerika irashaka gushyira igitutu ku Bushinwa

Ku kibazo cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gukemura zonyine ikibazo cya Koreya ya Ruguru kubera ibisasu bya kirimbuzi ikomeje kugerageza, Perezida Trump yasubije ko babishobora nubwo atatanze ibisobanuro byisumbuyeho. Yagize ati « Ntagushidikanya, tuzabyikorera. Ubushinwa budufashije cyangwa butadufashije, tuzakemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru…nibutabikora, ntawe bizabera byiza. »

Nikki Haley, ambasadeli wa Amerika mu muryango w’Abibumbye, ku cyumweru yari yatangaje ko Amerika iri gushyira igitutu ku Bushinwa kugira ngo bugire icyo bukora ku ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi bya Koreya ya Ruguru.

Aganira na chaîne ya ABC , Nikki Haley yagize ati « Igihugu cy’Ubushinwa nicyo cyonyine gishobora guhagarika Koreya ya Ruguru kandi barabizi. Bagomba kugira icyo bakora , kandi tuzakomeza gushyira igitutu ku Bushinwa kugira ngo bagire icyo bakora. »

Ku wa kane w’icyumweru dusoje, abinyujije kuri Twitter, Perezida Trump yari yatangaje ko guhura kwe na Perezida w’Ubushinwa kutazaba koroshye kubera ahanini itandukaniro mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibi bihangange byombi. Nikki Haley yatangaje ko ibiganiro by’abaperezida bombi bizibanda ku ihagarikwa rya Koreya ya Ruguru mu gucura ibisasu bya kirimbuzi. Nikki Haley yakomeje avuga ko Ubushinwa bukwiriye kuva mu magambo , bugashyira mu bikorwa ikomatanyirizwa rya Koreya ya Ruguru.

Birashoboka ko Amerika na Koreya ya Ruguru byarwana ?

Kuva yagera ku butegetsi, Donald Trump yakunze kuvuga ko hazifashishwa ingufu za gisirikare bakarwanya Koreya ya Ruguru igihe iki gihugu cyaba gikomeje kwinangira mu guhagarika icurwa n’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, Donald Trump yatangaje ko yiteguye gukoresha ingufu zose z’igisirikare cya Amerika mu kurwanya missile ziraswa kure za Koreya ya Ruguru.

Ashton Carter, wahoze ari Minisitiri w’ingabo muri Amerika ku butegetsi bwa Barack Obama yatangaje ko kwifashisha ingufu za gisirikare barwanya Koreya ya Ruguru bwahoze ari uburyo bateganyaga gukoresha (L’option militaire a toujours été sur la table).

Ati « Muri 1994 nakoze mu mushinga wo kurasa kuri Korey aya Ruguru, igikorwa twakunze kwirinda ariko twahoranye uwo mugambi. » Aya ni amagambo Ashton Carter yatangarije chaîne y’Abanyamerika ya ABC.

Robert Kelly, umwalimu muri Kaminuza y’igihugu cya Koreya y’Epfo yanenze Trump uvuga ko yakemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru wenyine.

Robert Kelly yagize ati “ Uburyo Amerika ishaka gukemuramo ikibazo buraciriritse. Koreya ya Ruguru yatangiye kwitegura intambara y’indege za Amerika igihe yaba iyigabyeho igitero kuva mu ntambara ya za Koreya zombi muri 1950. Bamaze imyaka myinshi bitegura kandi bashyize ibirindiro n’uburyo bw’imirwanire mu mashyamba."

Mu mibare, ishusho y’uko Amerika na Koreya ya Ruguru bihagaze mu ngufu za gisirikare

Hagati ya 2006 na 2013 Koreya ya ruguru yagerageje ibisasu bya kirimbuzi biyuranye harimo inshuro 3 yagerageje ibifite ubukana nk’icyo Amerika yarashe i Hiroshima mu Buyapani. Kuva muri 2006 itangira igerageza ry’ intwaro za kirimbuzi, Koreya ya ruguru yagiye ifatirwa ibihano binyuranye n’ akanama gashinze umutekano mu muryango w’abibumbye (UN Security council) nubwo bitayibujije gukomeza kubigerageza kugeza nubu ari nabyo bituma Amerika ihamya ko ishobora kuzarwana na Koreya ya Ruguru igihe yakomeza kubigerageza.

Koreya ya Ruguru ituwe n’abaturage Miliyoni 24,7. Koreya ya Ruguru ifite abasirikare 690.000 bari mu kazi na miliyoni 4,5 zishobora gutabara igihe byaba ngombwa. Ni ukuvuga ko hafi 21% by’abayituye bashobora kwifashishwa ku rugamba igihe byaba bibaye ngombwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zituwe n’abaturage miliyoni 316. Amerika yo kubera kugira intwaro zihambaye zaba izo mu kirere, mu mazi no ku bukataka, ikoresha abasirikare bake kuko ifite abagera kuri miliyoni 2,5 bari mu kazi naho 850.000 bikaba aribyo byakwifashishwa igihe byaba ngombwa(reserve forces). Ukoze imibare, ubona ko igisirikare cya Amerika kiruta icya Koreya ya Ruguru ariko igihe haba habaye intambara, Koreya ya Ruguru ikifashisha inkeragutabara zayo, igisirikare cyayo cyakuba 2 icya Amerika.

Ingengo y’imari y’igisirikare cya Koreya ya Ruguru ni miliyari 10 z’amadorali ya Amerika ku mwaka mu gihe Amerika yo ikoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 664 z’Amadorali ya Amerika.

Koreya ya Ruguru ifite ibimodoka by’intambara(tanks) 6600, mu gihe Amerika ifite 8300. Koreya ya Ruguru ifite ibindi bimodoka byo mu bwoko bwa AFV 2500 mu gihe Amerika ifite 25000. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi igera kuri 7000 iri mu bice bitandukanye byo ku isi, harimo na Missile zishobora gushwanyaguza iza Koreya ya Ruguru mbere y’uko zigera ku butaka bwa Amerika.

MiG-29 fishbed , indege ikomeye y’intambara ya Koreya ya Ruguru

F-16 Fighting Falcon, imwe mu ndege z’intambara zihambaye Amerika ifite

Koreya ya Ruguru ifite indege z’intambara 940 mu gihe Amerika 13700. Indege ikomeye Amerika ifite ni F-16 Fighting Falcon naho ikomeye ku ruhande rwa Koreya ni MiG-29 fishbed yakorewe mu Burusiya. Mu bijyanye n’ubwirinzi bwo mu mazi, Koreya ya Ruguru ikubye Amerika inshuro 2 mu ntwaro.

Kuko muri iki gihe intambara itakirwanishwa imbunda gusa, buri gihugu ku isi kigiye gifite abahanga mu by’ikoranabuhanga baba biteguye gukora ubushimusi bifashishe internet(Hackers). Koreya ya Ruguru ifite abagera kuri 1800 mu gihe kugeza ubu hatazwi neza umubare w’abo Amerika ifite gusa ikizwi ni uko ishyira amafaranga y’umurengera mu kubaka imirwanire ikoresheje internet (cyber warfare).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    BAGOMBA GUKWEGA INTAMBARA YAGATATU Y’ISI?

    - 3/04/2017 - 15:49
Tanga Igitekerezo