‘Iki ni igihe cyo guhozanya amarira’-Samia Suluhu Hassan

Nyuma yo kurahira nka Perezida mushya wa Tanzania, Mama Samia Suluhu Hassan yavuze ko iki ari "igihe cyo kureka ibibatanya" nk’Abatanzania, n’igihe cyo guhozanya amarira.

Ijambo rye ryibanze mu kuvuga ibigwi no guhoza abasizwe n’uwo asimbuye John Magufuli watabarutse, yavuze ko yagize amahirwe yo kumuba iruhande ati: "Twiteguye gukomereza aho yari agejeje."

Yavugiye ijambo rye aho yarahiriye mu cyumba kirimo abantu benshi, barimo Ali Hassan Mwinyi perezida wa gatatu na Jakaya Kikwete perezida wa kane wa Tanzania.

Mama Samia yavuze ko uwo asimbuye yari umuntu ugamije impinduka nyabyo kandi "waganishaga igihugu aheza.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ubutegetsi bwa John Magufuli bwaranzwe n’ibikorwa birimo kunyaga igihugu ubwisanzure.

Fatma Karume, umunyamategeko utavugarumwe na politiki za Magufuli, yavuze ko yumva "atazibukirwa ku bikorwa byiza."

Madamu Karume yagize ati: "Kuva yagera ku butegetsi igihugu cyarahindutse, gihinduka igihugu kibabaye, ubwisanzure bwacu twarabunyazwe."

Mama Samia uyu munsi yagize ati: "Nagize amahirwe yo kumuba iruhande, yarandeze kandi aranyobora bihagije".

"Igihugu cyacu gifite amateka meza mu buyobozi n’ubumwe, byubatswe n’abatubanjirije kandi na Perezida Magufuli yakurikije, nababwira ngo ntibagire ubwoba tuzabikomeza."

Perezida mushya wa Tanzania yavuze ko iki ari "igihe cyo kureka ibidutandukanya", bagashyira imbere ubumuntu bwabo.

Ati: "Si igihe cyo kureba ibyahise, ni igihe cyo kureba ibizaza, si igihe cyo gutungana intoki ni igihe cyo gufatana amaboko tukajya imbere.

"Ni igihe cyo guhozanya amarira tukubaka ejo hazaza ha Tanzania, tukubaka Tanzania nziza Magufuli yifuzaga".

Gahunda yo gushyingura Magufuli

Mama Samia yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo cy’iminsi 21, anavuga uko imihango yo gusezeraho no gushyingura John Magufuli iteganyijwe.

  • Tariki 20/03 - umurambo we uzavanwa mu bitaro ujyanywe kuri kiliziya ya mutagatifu Petero, nyuma ku kibuga cya Uhuru i Dar es Saalaam
  • Tariki 21/03 - uzasezerwaho n’abaturage i Dar es Saalaam nyuma ujyanwe i Dodoma
  • Tariki 22/03 - uzasezerwaho n’abaturage bo mu murwa mukuru Dodoma, kandi ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu
  • Tariki 23/03 - uzasezerwaho mu mujyi wa Mwanza nyuma ujyanywe aho avuka i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba
  • Tariki 24/03 - uzasezerwaho n’abo mu muryango we aho akomoka
  • Tariki 25/03 - uzashyingurwa i Chato nyuma ya Misa yo kumusezera, uwo kandi ni umunsi w’ikiruhuko

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo