ICC Yemeje Nanone ko GBAGBO ari Umwere

Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashimangiye ko Laurent Gbagbo wahoze ari wa Perezida wa Cote d’Ivoire nta cyaha kimuhama mu byo yashinjwaga byibasiye inyokomuntu.

Bwana Gbagbo ni we mukuru w’igihugu wa mbere wagejejwe imbere y’uru rukiko mpanabyaha rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi akaba yari yaragizwe umwere n’ubucamanaza ku ruhare mu byaha by’ubwicanyi bwabaye mu myaka icumi ishize, bukurikiye amatora yabaye muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

Icyo gihe Gbagbo yari yanze kwemera ibyavuye mu matora yari yatsinzwemo na Alassane Dramane Ouattara waje kuba perezida w’icyo gihugu akaba amaze kuyobora manda ebyiri kugeza ubu.

Gusa nyuma y’imikirize y’urubanza, ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo buvuga ko nubwo bahayeho amakosa mu miburanishirize yarwo, kuba bwana Gbagbo yarahamwaga n’icyaha byaragaragaraga nta shiti.

Bwavuze ko impapuro zigera ku bihumbi hamwe n’abatangabuhamya 96 byatanze ubuhamya mu rukiko, berekanye neza ko uwo mugabo ahamwa n’icyaha.

Bwana Ggagbo w’imyaka 75 ubu yari acumbikiwe mu Bubiligi nyuma yo kugirwa umwere bwa mbere na ICC mu 2019, akaba yizeye guhita atahuka muri Cote d’Ivoire mu gihe ubujurire bw’ubushinjacyaha bwabaye ubusa. Abamushyigikiye biteguye ko azasubira mu ruhando rwa politiki.

Akanyamuneza kari kose ku bayoboke ba Gbagbo igihe ubwo yashimangirwaga nk’umwere

Mu mwaka ushize, habayeho imirwano yatwaye ubuzima bw’abantu, igihe mukeba w’igihe kirekire wa Bwana Gbagbo ari we Alassane Ouattara wari umaze ku butegetsi mu gihe cya manda ebyiri, yatangazaga ko azongera kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ngo ’Akaboko kafashe ingoma kayirekura bagaciye!!!’ Uyu Ouattara na we Kurekura ubutegetsi arabigendamo biguru ntege

Ubwicanyi bwakurikiye amatora yo mu 2010 bwatangiye igihe Laurent Gbagbo, wari amaze imyaka cumi ku butegetsi, yangaga kwemera ko yatsinzwe mu gihe yavugaga ko ari we yari yatsinze.

Yaje gufatwa n’ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byishyize Hamwe (ONU) zifatanije n’iz’Ubufaransa, bamusanze mu ihoteri yari yarahungiyemo we n’umugore we Simone Gbagbo, ahita ajyanwa i La Haye kuri ICC.

KURIKIRA INKURU N’IBIGABIRO BYA RWANDA MAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo