Hatagize igikorwa, Kenya ishobora kugwirwa n’amakuba

Umuryango w’abibumbye watanze itangazo mpuruza riburira Kenya ko ishobora kugwirwa n’amakuba kubera amapfa ari kurushaho kwiyongera mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Abayobozi bashinzwe iby’ubutabazi mu muryango w’abibumbye bavuga ko icyashoboka ari uko hafatwa ingamba zikomeye zifashwe n’imiryango mpuzamahanga itabara imbabare ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, bitabaye ibyo ngo hari amakuba agiye kuba.

Stephen O’Brie, umunyamabanga ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’abibimbye avuga ko hatagize igikorwa, mu mezi make, abaturage miliyoni 4 baba bamaze kugirwaho ingaruka n’amapfa mu gihugu cya Kenya. Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 1.3 ntabyo kurya bihagije bafite kubera amapfa yibasiye iki gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana ,UNICEF ritangaza ko aya mapfa yatangiye mu mwaka wa 2016 amaze kwibasira uduce twa Baringo, Garissa, Isiolo, Mandera, Marsabit, Samburu, Tana River, Turkana na Wajir.

Imibare itangazwa na UNICEF igaragaza ko mu mpera za Gashyantare 2017, abantu miliyoni 2.7 aribo bari bakeneye amazi, abana bagera kuri miliyoni 1.1 nta byo kurya bihagije babonaga ndetse abana 100.000 bari munsi y’imyaka 5 ngo bakeneye ubuvuzi bujyanye n’imirire mibi. Iyi mibare kandi igaragaza ko abana 174.000 bavuye mu ishuri nk’ingaruka y’aya mapfa.

Mu minsi yashize, ubwo yatabazaga imiryango mpuzamahanga asaba ubufasha, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko aya mapfa ari icyorezo cyateye igihugu cye. Leta ya Kenya irasaba inkunga ya Miliyoni zigera kuri 99 z’amadorali ya Amerika kugira ngo zifashishwe mu gushaka igisubizo cy’ibibazo byatewe n’aya mapfa.

Ni umwaka wa 3 amapfa yibasira ihembe rya Afurika. Ibi byateye inzara ,inyota, kubura amazi n’ubwatsi ku matungo, gukwirakwira kw’indwara zinyuranye ndetse no gusuhuka kw’umubare munini w’abaturage. Umuryango w’abibumbye uratangaza ko hakenewe byibuze miliyari 2 z’amadorali ya Amerika kugira ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi muri Kenya , Somalia na Ethiopia.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo