Donald Trump yareze mu rukiko minisiteri y’ubutabera ku gusaka urugo rwe

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yasabye umucamanza guhagarika iperereza rya minisiteri y’ubutabera ku nyandiko zafatiwe mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago.

Mu kirego mu rukiko, itsinda ry’abanyamategeko rimwunganira ryasabye ko hashyirwaho umunyamategeko wigenga wo kugenzura inyandiko abakozi b’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI) batwaye muri uku kwezi.

Amatsinda 11 y’inyandiko z’ibanga yakuwe muri urwo rugo rwa Trump rwo muri leta ya Florida ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa munani, nkuko FBI ibivuga.

Trump arimo gukorwaho iperereza ku bishoboka ko yakoresheje izo nyandiko mu buryo bubi.

Ba Perezida b’Amerika bagomba kohereza inyandiko zabo zose n’ubutumwa bwa email mu kigo cya leta cy’ubushyinguranyandiko bw’igihugu (National Archive).

FBI irimo gukora iperereza ku kumenya niba Trump yarakoresheje nabi ayo makuru ayakura mu nyubako y’ibiro bya Perezida, izwi nka White House, akayajyana mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago, nyuma yo kuva ku butegetsi.

Yahakanye avuga ko nta kintu kibi yakoze, anavuga ko izo nyandiko zari zitakiri ibanga.

Inyandiko y’ikirego y’amapaji 27 ni yo yatanzwe mu rukiko rw’i Florida.

Muri yo, itsinda ryunganira Trump rishinja isaka rya minisiteri y’ubutabera kuba ari "ugushaka gusa izuru ry’ingamiya iri mu ihema kugira ngo bashobore gusaka mu kavuyo bashaka inyandiko zafasha muri politiki cyangwa zafasha ibikorwa byo gutambamira Perezida Trump ngo ntazongere kwiyamamaza".

Trump arimo kurega ngo ahabwe urutonde rurambuye kurushaho rw’ibyakuwe mu nyubako ye, ndetse arasaba ko leta imugarurira ikintu icyo ari cyose cyatwawe kitari kijyanye n’ibikubiye mu ruhushya rwo gusaka.

Abanyamategeko be banasabye ko umunyamategeko wundi "utabogamye" azanwa kugira ngo agaragaze niba izo nyandiko zafashwe zijyanye n’ibyo Perezida yemerewe by’umwihariko, ibi bituma ba Perezida babika bumwe mu butumwa buzwiho n’abantu bacyeya.

Abanyamategeko nk’uwo - bazwi nka ’special masters’ - ubusanzwe bashyirwaho mu manza mpanabyaha, iyo hari impungenge ko ibimenyetso bimwe bishobora kuba birinzwe, bijyanye n’ihame ku kutavogerwa kw’umunyamategeko n’uwo yunganira, cyangwa ku bindi birinzwe bishobora gutuma bitagezwa mu rukiko nk’ibimenyetso.

Mu itangazo, minisiteri y’ubutabera yavuze ko abashinjacyaha bazi iby’icyo kirego cya Trump, kandi ko bazagisubizaho mu rukiko.

Anthony Coley, umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera, yavuze ko "uruhushya rwo gusaka i Mar-a-Lago rwatanzwe n’urukiko rwo ku rwego rwa leta hashingiwe ku bisabwa byabonetse ko hashobora kuba yarakozwe icyaha".

Ibi bibaye mu gihe ikinyamakuru the New York Times ku wa mbere cyatangaje ko abakozi ba FBI kugeza ubu bamaze gutahura kwa Trump inyandiko zirenga 300 ziriho ikirango cyuko ari iz’ibanga.

Zirimo n’iz’urwego rw’ubutasi bw’Amerika bwo mu mahanga (CIA), ikigo cy’umutekano w’igihugu (NSA) n’iza FBI.

Ikirego cya Trump cyatanzwe ku wa mbere mu rukiko rwa West Palm Beach, muri Florida, imbere y’umucamanza Trump yashyizeho mu mwaka wa 2020.

Muri icyo kirego, abanyamategeko be bagira bati:

"Perezida Donald J Trump biraboneka ko ari we uri imbere mu matora y’ibanze yo mu 2024 y’uwo mu ishyaka ry’abarepubulikani waba umukandida Perezida no mu matora rusange yo mu 2024, mu gihe yaba afashe icyemezo cyo kwiyamamaza".

Bongeraho bati:

"Urwego rugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ni ingabo ikingira Abanyamerika. Ntirushobora gukoreshwa nk’intwaro ku mpamvu za politiki".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo