China yarashe misile hafi ya Taiwan nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi

Ubushinwa bwarashe ibisasu bya misile hafi ya Taiwan, bijyanye n’imyiyereko yakurikiye uruzinduko rw’umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika Nancy Pelosi kuri icyo kirwa (izinga mu Kirundi).

Taiwan yavuze ko Ubushinwa bwarashe misile 11 zo mu bwoko bwa ’ballistic’ mu mazi ari mu nkengero z’inkombe zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Taiwan.

Ubuyapani bwavuze ko misile eshanu z’Ubushinwa zaguye mu mazi y’Ubuyapani, busaba ko iyo myiyereko "ihagarara aka kanya".

Ubushinwa bwabonye urwo ruzinduko rwa Pelosi nk’imbogamizi ku cyo buvuga ko ari uburenganzira bufite kuri Taiwan.

Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwikuyeho, izageraho ikabusubizwaho - no ku ngufu bibaye ngombwa.

2022
Ku ruhande rwayo, Amerika ntiyemera byeruye Taiwan, mu bigaragara yigenga kuva mu mwaka wa 1950. Ariko Amerika ifitanye umubano ukomeye n’iki kirwa.

Uwo mubano urimo no kugurisha intwaro kuri Taiwan zo gutuma yirwanaho.

Mu itangazo, ubuyobozi bw’ingabo z’Ubushinwa bwo mu karere k’uburasirazuba bwagize buti: "Imyiyereko iribanda ku myitozo y’ingenzi irimo kuzitira, igitero cyo kurasa mu nyanja, kurasa ku butaka, n’igikorwa cyo kugenzura ikirere".

Uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan yasoje ku wa gatatu rwamaze amasaha ari munsi ya 24, rwongereye ubushyamirane.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi yavuze ko urwo ruzinduko ari "ubusazi, ntirurimo gushyira mu gaciro kandi nta bwenge bururimo".

Pelosi ni we munyapolitiki wo ku rwego rwo hejuru cyane w’Amerika usuye icyo kirwa mu myaka 25 ishize. Pelosi ubu ari mu Buyapani, mu gice cya nyuma cy’uruzinduko rwe muri Aziya.

Ubushinwa bwasubije burasa ibisasu bya misile ’ballistic’ butari bwarigeze burasa mbere ndetse bukora imyiyereko ya gisirikare ya mbere ikomeye bukoreye mu nkengero za Taiwan.

Minisiteri y’ingabo za Taiwan yavuze ko yateguye ubwirinzi bwayo kandi ko irimo gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Taiwan yashinje Ubushinwa "gukurikiza urugero rwa Koreya ya Ruguru mu igerageza ryo ku bushake ryo kurasa ibisasu bya misile mu mazi ari hafi y’ibindi bihugu".

Koreya ya Ruguru - inshuti ikomeye y’Ubushinwa - yashinjwe gukongeza ubushyamirane mu karere mu gukomeza kugerageza ibisasu bya misile mu mezi ya vuba aha ashize.

Ku wa kane, Ubuyapani bwamaganye bikomeye kuba Ubushinwa bwararashe izo misile.

Minisitiri w’ingabo z’Ubuyapani Nobuo Kishi yagize ati: "Twamaganye bikomeye iki gikorwa kuko ni ikibazo gikomeye gihangayikishije umutekano w’Ubuyapani n’umutuzo w’Abayapani".

Iraswa rya misile ry’Ubushinwa ririmo kubangamira inzira z’amato (ubwato) n’iz’indege zijya n’iziva muri Taiwan.

Byabaye ngombwa ko amato afata indi mihanda, bikaba byitezwe ko uku kubangamira ingendo kuzagira ingaruka ku ngendo z’ibicuruzwa hakabaho gukerererwa ko gutwara ibicuruzwa ku isi.

Ingendo zirenga 50 z’indege zerekeza mu mahanga ziva ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Taoyuan International Airport cyo muri Taiwan, zaburijwemo.

Nyuma yuko habayeho uku kwiyongera kw’ubushyamirane, igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyavuze ko ubwato bwa rutura bwacyo bw’intambara bugwaho indege, buzwi nka USS Ronald Reagan, burimo kwerekeza ku gice cy’inyanja kirimo n’amazi yo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Taiwan.

Ku wa kane, umuvugizi w’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi yagize ati: "[Ubwato] USS Ronald Reagan n’itsinda ryabwo rigaba ibitero buri mu nzira mu nyanja ya Philippines bukomeza ibikorwa bisanzwe, byari biri kuri gahunda bijyanye n’irondo busanzwe bukora mu gushyigikira ko akarere k’inyanja y’Ubuhinde n’iya Pacifique karangwamo ubwisanzure kandi kaba nyabagendwa".

Indege y’Amerika ishobora kugenzura misile za ’ballistic’ zirimo kugenda zerekezwa aho zirashwe, na yo yahagurutse mu Buyapani, ikaba irimo kwerekeza kuri Taiwan.

Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze

  • Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa
  • Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000
  • Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo