Bagiye mu mihanda y’i Dar es Salaam basezera ku murambo wa Magufuli wari Perezida

Abanyatanzania baraye batonze imirongo mu mujyi mukuru w’ubucuruzi wa Dar es Salaam basezera ku wahoze ari Perezida wabo John Magufuli wapfuye ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatatu.

Uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan ni we warangaje abandi imbere, isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari yoroshweho ibendera ry’igihugu ijyanwa ku kibuga cya Uhuru Stadium aho abaturage bagiye kujya bamusezeraho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa.

Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko Magufuli, wari ufite imyaka 61, yishwe na Covid-19, ariko ibi ntabwo byemejwe.

Yari umuntu uhinyura Covid-19, hari igihe yavuze ko iyi virusi ntayirangwa muri Tanzania.

Magufuli yavutse ku muhinzi-mworozi utifashije, aza kugeraho aba Perezida wa Tanzania mu mwaka wa 2015.

Ejo ku wa gatandatu, abaturage bamwe barize ndetse banyanyagiza indabo ku isanduku irimo umurambo we, wari itwawe n’imodoka ya gisirikare.

Perezida Samia - ku wa gatanu warahiriye kumusimbura - yari ayoboye umutambagiro w’abagize leta, benshi muri bo bari bambaye imyenda y’ibara ry’umukara cyangwa icyatsi kibisi n’umuhondo y’ishyaka riri ku butegetsi rya ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM).

Madamu Samia ni we mugore umwe rukumbi utegetse igihugu cyo muri Afurika muri iki gihe - Perezida wa Ethiopia ahanini ni uw’umuhango kuko ubutegetsi nyirizina buba bufitwe na Minisitiri w’intebe - ndetse yiyongereye ku rutonde rugufi rw’abagore babaye ba perezida b’ibihugu byo muri Afurika.

Ku wa gatatu, leta ya Tanzania yatangaje ko Magufuli yapfuye azize ibibazo by’umutima, nyuma y’ibyumweru byinshi byari bishize atagaragara mu ruhame.

Aho yari ahagaze kuri coronavirus havuye ku kuvuga ko ntayiri muri Tanzania, aza no kuvuga ko iki gihugu cyatsinze iki cyorezo kibinyujije mu masengesho.

Ariko mu kwezi kwa kabiri, nyuma yuko abanyapolitike benshi bapfuye bazize iyi virusi, yemeye ko irimo kugendagenda muri Tanzania.

Magufuli, wari uzwi ku gahimbano ka ’tingatinga’ - izina rya ya modoka ninini ikora imihanda, kubera kuyobora gahunda yo gukora imihanda ubwo yari minisitiri w’ibikorwa-remezo, mbere y’iki cyorezo yashimagizwaga kubera ukutarya indimi kwe, kurwanya ruswa ndetse no kwanga bikomeye isesagurwa ry’imari ya leta.

Ku wa gatanu, Perezida Samia yavuze ku "mutwaro uremereye" uri ku ntugu ze - wo kugera ikirenge mu cya Magufuli - ndetse asaba Abanyatanzania "kurenga ibibatandukanya" bakunga ubumwe muri iki gihe cy’icyunamo.

Ku wa gatandatu, Perezida Samia Suluhu Hassan (iburyo) yayoboye umutambagiro wo kwibuka uwo yasimbuye

Isanduku irimo umurambo wa Perezida Magufuli yanyujijwe mu mihanda yo mu mujyi wa Dar es Salaam

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo