Amarira n’amaraso: Byinshi ku ntambara zo muri Santarafurika zimaze kwica ibihumbi, u Rwanda rwatabayeyo

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa mbere w’iki cyumweru, Perezida Kagame Paul yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Santarafurika nyuma y’amasezerano rwagiranye n’icyo gihugu kiyobowe na Faustin Archange Touadera, kimwe n’abandi bayobozi bakuru bacyo, ucungirwa umutekano by’umwihariko n’Ingabo z’u Rwanda.

Nkuko Perezida Kagame yabitangaje, ni ingabo ziyongera ku zindi u Rwanda rufiteyo icyakora izi zo zikaba zaragiye mu bikorwa byo guhashya inyeshyamba zigometse ku butegetsi zari zeguye intwaro zirwana zisatira Umurwa Mukuru Bangui mu gihe iki gihugu cyitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ejo ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020.

Kagame yavuze ko izi ngabo zoherejwe muri Santarafurika “zitazaba zigengwa” n’amategeko ya UN azibuza kwirwanaho igihe zitewe n’umwanzi dore ko nkuko yakomeje abivuga, inyeshyamba ziyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Santarafurika François Bozizé Yangouvonda, mu bihe bitandukanye zagiye zigaba ibitero ku Ngabo za UN zibungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Kagame yavuze ko “ uyu mutwe w’ingabo z’u Rwanda uzahangana n’igitero kizaza kibasanga zitabangamiwe n’amategeko asanzwe [ya UN] ariko na none zikabikora zikurikije amategeko.”

Yagize ati “Twamenye kandi ko bamwe [muri izo nyeshyamba] bashatse kugaba ibitero ku ngabo zacu ziri muri Santarafurika kuko ingabo zacu zabaye intatsimburwa muri icyo gihugu. Ingabo zishobora kuburira abo barwanyi, wenda ni byo byiza kurushaho, kugira ngo abatekerezaga kuzishotora babireke. Icyakora nibabikora [gushotorana], aho ingabo [z’u Rwanda] zizakora akazi zisabwa gukora.”

Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique (CAR) ryavuze ko ku wa mbere uyu mutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda wasanzweyo n’iz’u Burusiya zahise zijya ku rugamba guhangana n’inyeshyamba zasatiraga Umurwa Mukuru Bangui.

Inshamake ku mvururu n’intambara zidasiba muri Santarafurika

Kuva yabona ubwigenge mu 1960 aho yakolonizwaga n’u Bufaransa, Repubulika ya Santarafurika [CAR] ntibujya bwicyera kabiri hatavutse imvururu n’intambara na zo zitabura kugoreka ingogo kandi zigahora zisubiza inyuma iki gihugu giherereye hagati muri Afurika kandi kinakize ku mutungo kamere.

Muri iyi nkuru, turabagezaho inshamake y’amateka y’iki gihugu twifashishishije amatariki y’ingenzi ashobora kugufasha kumva no gusobanukirwa aho ibintu bigeze mbere y’amatora azaba ku munsi w’ejo ariko imbunda zicira imiriro.

Ku wa 13 Kanama 1960, agace ka Ubangui-Shari kari gategetswe n’u Bufaransa katangaje ubwigenge bwako na David Dacko nka Perezida wako.

Mu Ukuboza 1965, David Dacko yahiritswe ku butegetsi na mubyara we, Koloneli Jean-Bedel Bokassa, waje kwiyita Perezida w’iteka ryose mu 1972, hanyuma aza kwiyimika nk’Umwami w’Abami Bokassa mu 1977.

Mu myaka 14 yamaze ku butegetsi, Bokassa afatwa nk’umutegetsi wategekanye igitugu bikomeye kurusha abandi bose muri Afurika. Yaje gukurwa ku butegetsi n’ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mitaka muri Nzeri 1979.

Umwami w’abami Jean-Bedel Bokassa aganira n’abanyamakuru mu rubanza yacirwaga n’urukiko rw’i Bangui ku ya 16 Ukuboza 1986

Nyuma y’aho, David Dacko yasubijwe ku butegetsi ariko nyuma y’imyaka ibiri misa, asabwa ku ngufu gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasirikare.

Mu 1993 Ange-Felix Patasse yabaye perezida nyuma y’amatora ya mbere yabaye yitabiriwe n’amashyaka menshi. Icyakora nyuma y’imyaka itatu misa, igihugu cyaciwe umugongo n’imitwe yitwaje intwaro yadutse muri icyo gihugu ubugira gatatu igafata ubutegetsi.

Muri Werurwe 2003, uwahoze ari jenerali w’inyenyeri eshanu Francois Bozize yahiritse Patasse ku butegetsi, maze mu 2005 atsinda amatora yari aya mbere yakozwe mu mucyo nyuma ya ‘kudeta’.

Amezi ane nyuma y’aho, inyeshyamba zigaruriye umujyi wa mbere mu yo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba. Nyuma y’amezi y’imirwano, ingabo za leta na zo zisubiza ako gace zitewe ingabo mu bitugu n’Ingabo z’Abafaransa zarwaniraga mu ndege.

Francois Bozize washyiriweho impapuro zimuta muri yombi arashaka gusubira ku butegetsi ku munwa w’imbunda

Muri Werurwe 2013, abarwanyi bishyize hamwe bagendera ku mahame ya kiyisilamu bari mu mutwe witwa Seleka bafashe Umurwa Mukuru Bangui. Aha, Bozize, Umukristu yayabangiye ingata arahunga. Aha, Umuyobozi wa Seleka, Michel Djotodia yitangaje nka Perezida w’Igihugu.

Igihugu cyazabiranyijwe n’imidugararo ishingiye ku madini nuko abarwanyi ba Seleka basakirana n’udutsiko tw’abarwanyi biyitaga Anti-Balaka twari tugizwe ku bwinshi n’abakristu, ingogo ziragarama.

Ubwo imirwano yari ikubiranye Bangui, u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo zakoraga ibikorwa byazo hashingiwe ku masezerano y’umuryango w’Abibumbye.

Muri Mutarama 2014, Perezida Djotodia yeguye ku mwanya we nyuma y’igitutu gikomeye cy’amahanga, Inteko Ishinga Amategeko itora Perezida w’agateganyo. Muri Nzeri uwo mwaka ni bwo misiyo nshya ya gisirikari y’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA yashinze ibirindiro muri CAR.

Michel Djotodia yeguye ku mwanya we mu 2014 nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’amahanga
Muri Mutarama 2015, raporo y’Umuryango yemeje ko impande zombi muri iyo mirwano zakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu, ivuga ko abapfuye bageraga mu “bihumbi.”

Muri Gashyantare 2016, Faustin Archange Touadera yatowe nk’Umukuru w’Igihugu, agahenge karagaruka nyuma y’imyaka itatu y’imirwano.

Faustin Archange Touadera arindwa n’ingabo z’u Rwanda, ubanza ari cyo gitumye amara kabiri muri Perezidansi

Mu 2017 na 2018 imirwano yarakomeje hagati y’udutsiko twitwaje intwaro nubwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’u Burusiya byageragezaga guhuza impande zombi.

Muri Kamena uwo mwaka, ingabo zigera kuri 600 zo muri Congo Brazzaville zari mu bikorwa bya UN byo kubungabunga amahoro zabyirukanywemo zisubizwa mu gihugu cyazo nyuma yo kuvugwaho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu n’izindi ngeso mbi zihabanye n’indangagaciro z’ingabo za UN.

Mu mwaka wakurikiyeho, hashyizweho urukiko rudasanzwe rwashinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha muri Santarafurika guhera mu 2003.

Alfred Yekatom wahoze ayobora abarwanyi ba Anti-balaka waregwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu yashyikirijwe Urukiko Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi muri Nzeri 2018 maze muri Mutarama 2019, Patrice-Edouard Ngaissona, wafatwaga “nk’umuyobozi w’ikirenga wa Anti-Balaka aza kumusanga i La Haye.

Umunsi Alfred Yekatom ’Rambo’ wari depite afatwa n’abasirikare nyuma yo kurasa urufaya ku Nzu y’Inteko Ishinga Amategeko i Bangui. Yaje koherezwa i La Haye

Muri Gashyantare 2019, leta ya Santarafurika yasinyanye amasezerano y’amahoro n’imitwe 14 yitwaje intwaro, aba amasezerano ya munani yari asinywe kuva imirwano itangiye.

Francois Bozize, ubu w’imyaka 74, yagarutse mu gihugu mu Ukuboza 2019 icyakora ntiyemererwa kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika kubera impapuro ziriho zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha by’ubwicanyi n’iyicarubozo akekwaho kuba yarakoze.

Leta imushinja kuba yaragerageje guhirika ubutegetsi buriho icyumweru kimwe mbere y’amatora azaba ejo ku cyumweru.

Uburusiya n’u Rwanda, bubisabwe na Santarafurika, bwohereje amagana y’abasirikari muri Santarafurika mu kurwanya abarwanyi ba Bozize biyemeje kuzana bendegereza mu matora y’ejo nkuko abayobozi b’icyo gihugu babitangaje.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo