Ab’aho Magufuli avuka batemye ijoro bajya kumusezeraho (AMAFOTO)

Abaturage b’ahitwa Chato bazindutse igicuku bagana ku rubuga rwamwitiriwe aha iwabo aho akomoka ngo bamusezereho bwa nyuma.

Isanduku irimo umurambo wa John Magufuli yagejejweyo nyuma yo kuzenguruka mu yindi mijyi ikomeye ya Tanzania, ngo ab’aho bamusezereho.

Muri ako karere k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba, abantu benshi bamennye igicuku bagana hafi y’aho avuka ngo bagire amahirwe yo kwegera isanduku y’uwari Perezida wabo John Magufuli.

Mu gitondo cya kare ku wa kane bahise batangira gutora imirongo kugira ngo bamusezereho bwa nyuma, mu gihe biteganyijwe ko ejo ku wa gatanu azashyingurwa aha iwabo i Chato nk’uko BBC yabyanditse.

Bazindutse iya rubika ngo basezere umuturanyi

Muri aba bakobwa hari uwakinanye na Magufuli iby’abana cyangwa agati

Ku myaka 61 y’amavuko, Perezida John Joseph Magufuli yatabarutse ku itariki ya 17 Werurwe amaze imyaka itandatu ategeka Tanzania aho yari ataramara umwaka umwe muri manda ya kabiri yatorewe mu Ukwakira guheruka.

Madamu Samia Suluhu wari Visi Perezida we wanahise amusimbura nk’uko itegeko nshinga ryabo ribivuga, ni we watangaje amarira azenga mu maso ko Magufuli banahimbye Tingatinga yazize ‘indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10.”

KURIKIRA INKURU N’IBIGANIRO BYA RWANDA MAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo