Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu urukiko rumuhamije gutanga sheke zitazigamiwe.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu rigira riti: "Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko", Perezida Kagame "yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi".

Habumuremyi, w’imyaka 60, yari afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali. Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, umucamanza yari yamukatiye icyo gifungo hamwe no kuriha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

Hari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe zijyanye na Kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda, ubu yafunzwe.

We yari yaburanye avuga ko sheke yatanze zari iz’ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga macye bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

Amafaranga y’ihazabu yo agumaho kandi ko imitungo ye ikomeza gufatirwa kugeza yishyuye abo abereyemo amafaranga.

Habumuremyi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2014, mbere y’uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w’uburezi.

Ubwo yafungwaga mu kwezi kwa karindwi mu 2020, yari ukuriye urwego rushinzwe intwari z’igihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo