Idamange yabwiye urukiko ko yagiye mu mihango bakanga bakamugumishaho amapingu

Idamange Iryamugwiza Yvonne, umugore uherutse kwamamara kuri YouTube kubera amagambo yahavugiye anenga Leta y’u Rwanda, ubu akaba ari mu nkiko, yavuze ko nyuma yo gufatwa yakomeje kwambikwa amapingu kugeza n’aho yagiriye imugongo ntibayamwambure ngo abashe kwikorera isuku.

Idamange yaje bugubugu kuri YouTube mu gihe Umujyi wa Kigali wari muri Gumamurugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19.

Mu ruhererekane rw’amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa YouTube, yanenze bikomeye izi ngamba avuga ko Leta yakabije ku byemezo yafashe hirindwa iki cyorezo.

Yahamagariye abaturage ngo kuzajya i Kigali bakigaragambiriza ku Biro by’umukuru w’Igihugu.

Ntibyatinze, maze ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda Idamange aza gutabwa tawe muri yombi. Hari ku wa 15, Gashyantare uyu mwaka.

Yari akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 4, Werurwe, 2021, ni bwo Idamange yagejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko rwa Gasabo maze Ubushijacyaha buhabwa umwanya bubwira urukiko ibyaha bumurega.

Urubanza rwa Idamange rwacaga ’live’ kuri murandasi

Idamange na we yahawe umwanya wo kugira icyo avugwa maze atangaza ko abihakana kandi ko ibyo yavuze byose yabitewe n’agahinda yatewe n’uburyo yabonye Abanyarwanda babayeho muri Gumamurugo zombi.

Yagize ati: “ Ibyo bashinja ndabihakana. Icyo naba naravuze cyose nagitewe n’agahinda nagize nyuma yo kubona uko Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo. Umugambi wanjye wari uwo gukebura ubuyobozi kugira ngo bugire ibyo buhindura.”

Ubushinjacyaha bwabwiye Inteko iburanisha ko ibyo Idamange akurikiranyweho ari ibyaha biremereye bityo ko agomba kuba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rujya mu mizi.

Ibyaha bumukurikiranyeho harimo icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yagaragaje mu magambo yavuze.

Ubushinjacyaha kandi buvuga Idamange Iryamugwiza yatangaje ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga avuga ko Leta yirirwa yica abantu.

Idamange kandi yashinjwe gutanga sheki itazigamiye y’amafaranga ibihumbi 400 Ubushinjacyaha bwavuze ko yahaye uwitwa Nsabimana.

Bwanamushinje kandi gushishikariza Abanyarwanda kumenya ubwenge ababwira ko Perezida Paul Kagame atakiriho.

Kimwe mu bindi yarezwe ni icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwe mu bakora mu nzego z’umutekano wari uje kumwereka impapuro zo kumuta muri yombi.

Kuri iyi ngingo Idamange yavuze ko yabonye abantu bamugera ho bagera ku munani nta makarita y’akazi berekanye nta n’impuzankano bambaye anongeyeho ko uwakomeretse ashobora kuba yarakomerekeye mu buryo binjiye kuko ngo binjiye basenya.

Ikindi avuga ni uko abaje kumusaka ngo bamwangirije impamyabumenyi ze ku buryo ngo ubu asigaranye ebyiri nsa.

Idamange yavuze kandi ko ngo kuva yagera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho yafungiwe, atigeze akurwamo amapingu ndetse ko n’igihe yajyaga mu mihango y’abagore banze kumugirira impuhwe ngo bayamukuremo abashe kwikorera isuku.

Yavuze ko bayamuvanyemo ari uko babonye abakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu baje mu igenzura.

Mbere y’uko asoza umwanya yari ahawe avuga ku byo yarezwe, Idamange yagize ati “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira. Ndabisabira imbabazi nk’Umunyarwanda utifuza gukomeretsa abandi.”

Abunganira Idamange basabye ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko ‘uburyo yafashwemo budakwiriye.’

Bavuga ko yafashwe bidakwiye ngo kuko atigeze ahamagarwa ngo yange kwitaba, ikindi ko abashinzwe umutekano binjiye iwe ku ngufu kandi ko yanafashwe nabi aho yari afungiwe.

Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gufungwa mkandi aho afungiye hagacungirwa umutekano we kuko aramutse arekuwe yabangamira iperereza binashoboka ko arekuwe ashobora gutoroka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo