Ibyagufasha kurambana n’uwo mwashakanye

Bamwe mu bashakanye bararambana, ariko abandi bagatandukana bitewe no kutumvikana cyangwa se n’amakimbirane ahora mu ngo zabo, ariko hari ibintu bimwe na bimwe byafasha abashakanye kubaka ingo mu mahoro n’ubwimvikane.

Dore zimwe mu nama zafasha abashakanye nkuko zakusanyijwe n’urubuga Afrik53.

1.Kubanza kumenya niba mufite icyerekezo kimwe

Urugero niba ushaka umwana, ntugomba gushakana n’umuntu utarigeze akunda abana, utanashaka kubyara kuko ntabwo mwakumvikana kuri iyo ngingo. Kwibuka kandi ibintu bimwe na bimwe, nk’ubudahemuka hagati yanyu, uburenganzira busesuye ndetse n’ubwigenge mugomba kuba mubinganya.

2.kumwigaho ukamumenya wese

Kugirango ukunde umuntu, ugomba kuba umuzi neza. Ukamenya ibimushimisha, ibyo akunda, ibyo yizera ariko na none ukamenya ibyo atinya, ibyo yanga ndetse n’ibyo akunda kuba ahugiyeho mu masaha ye y’ikiruhuko. Ibi byabatera kubana neza mwizerana kandi muziranye neza.

Mu buzima bw’abashakanye, umutekano muke, utera inkeke, ariko iyo mwizerana mugira amahoro nta rwikekwe hagati yanyu ku buryo urugo rwanyu ruramba.

3.Gushakisha umwanya wo kwisanzuranaho

Gusohokana, kuganira, kujyana muri siporo n’ibindi bikorwa bitandukanye ni ngombwa mu buzima bw’abashakanye. Ibi bituma murushaho kumenyana, ukamenya icyo umwe akunda, icyo azi n’icyo ashoboye.

4.Kwakira inenge z’uwo mwashakanye

Ugomba kumenya kwihanganira inenge ndetse n’intege nke z’uwo mwashakanye, kuko ntacyo bimuhindura ku byiza asanganwe kubyo wamukundiye. Mu buzima bwanyu bwa buri munsi ujye wirinda icyatuma mushwana icyo aricyo cyose, ujye ugerageza koroshya ibintu nta mpamvu yo gukurura ibintu byose ngo ubigire intambara. Gusa ugomba kuvuga ibitagenda neza n’ibyo ushaka ko bihinduka kugira ngo mubiganireho mugire ibyo muhindura.

5.Ntugategereza ko ibibazo byanyu bigera kure

Vuga ibikubabaje, ibibazo ufite ndetse n’impungenge. Shaka ukuntu mwakwicara ahantu hatuje mufite umwanya hanyuma ibibazo mufite mubishakire umuti.

Niba rero mwifuza ko umubano wanyu waramba, mugomba kuwubagarira mwubahana, mukundana by’ukuri kandi munahana umwanya wo gutekerezanyaho no gutekererezanya ibyo mwifuza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo