Mashukano Eric , umuyobozi wa Moriah Entertainment yapfushije umugore

Mashukano Eric , umuyobozi wa Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana, yapfushije umugore , azize urupfu rutunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Kamena 2017.

Monique Tambo , umugore wa Eric Mashukano yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yari amaze igihe nta kibazo cy’ubuzima afite cyangwa ubundi burwayi ubwo aribwo bwose.

Monique Tambo yari amaranye na Eric Mashukano imyaka 5. Bari bafitanye abana 2 harimo uwo baheruka kwibaruka ufite umwaka umwe.

Eric niwe washinze ikompanyi ya Moriah Entertainment akaba anayibereye umuyobozi. Isanzwe ifasha mu buryo bukomeye abahanzi bo mu ndirimbo zihimbaza Imana. Iyi kompanyi mu nkingi za mwamba zitegura Groove Awards mu Rwanda.

Moriah yazamuye abahanzi nka Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Patient Bizimana n’abandi benshi. Umugore wa Eric Mashukano yakundaga kumuba hafi mu kazi ke kandi yari inshuti ikomeye y’abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Moriah Entertainment ninayo itegura ibitaramo byose by’umuhanzi Patient Bizimana harimo n’icyo aheruka gukorera muri Kigali Convention Centre kikitabirwa n’abantu ibihumbi. Moriah ni nayo iri gutegura igitaramo cya Groupe EXO izakorera mu Burundi no mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Yakundaga kumuherekeza kenshi mu bitaramo...Eric Mashukano (wambaye ishati y’ubururu) ukuriye Moriah Entertainment ubwo yari yitabiriye itangizwa ry’itsinda rya All in One Gospel Ladies. Umwicaye irushande ni we umugore

Mashukano n’umugore we bari bamaranye imyaka 5

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Habinshuti Francois

    RIP Monique Imana imwakire mubayo Kdi Eric yihangane akomere!!!!

    - 13/06/2017 - 11:15
Tanga Igitekerezo