Abahanzi benshi batabaye Mashukano Eric mu ishyingurwa ry’umugore we -AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo habaye umuhango wo gusezera bwanyuma no gushyingura Monique Tambo , umugore wa Eric Mashukano , abahanzi benshi baramutabara.

Eric Mashukano ni umuyobozi wa Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Umugore we yapfuye mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2017 azize urupfu rutunguranye.

Ahagana ku isaha ya saa tanu za mugitondo nibwo habaye umuhango wo kumusengera no kumusezeraho bwanyuma wabereye mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga.

Imiryango yaturutse muri Amerika, Uburayi, Senegal, RDCongo, n’abandi baturutse mu duce dutandukanye two mu Rwanda nibo baherekeje Monique Tambo. Abahanzi nka Gabi Kamanzi, Patient Bizimana, Tonzi, Janvier Kayitana, Aime Uwimana, Pastor Gaby, Amanda Fung wo muri Beauty for Ashes, Luc Buntu, Azaph Worship Team, Guy Badibanga, Eddie Mico, Diana Kamugisha, Gogo, Simon Kabera, Bahati Alphonse, Dominic Nic, Olivier Roy, n’abandi benshi ni bamwe mu bari batabaye Eric Mashukano.

Mu ijambo yahavugiye, Eric Mashukano yavuze ko umugore we yari inkoramutima ye kurusha uko undi muntu yabyumva ndetse yemeza ko ntagushidikanya agiye mu ijuru.

Yavuze ko kwakira urupfu rwe byamugoye , bituma amara iminsi 3 abaza Imana ibibazo 3 ndetse ayisaba kumukomeza kuko imbaraga zo kwakira ibyari bimaze kumubaho zari ntazo.

Yagize ati “Negereye Imana, ntegereza Monique inshuro eshatu ntiyagaruka. Navuye mu rugo njya gushaka Imana, biragoye mu bihe nk’ibi ko wavuga ko wajya gushaka Imana, nari njyanye ibibazo bitatu nagombaga kuyibaza:"

" Icya mbere , agombaga kumbwira impamvu yamumpaye ikanaduhana amasezerano ikaba imutwaye kandi itarayasohoza. Icya kabiri, nagombaga gusaba imbaraga kuko ntazo nari mfite nabwiraga Imana nti ‘iki gikombe ko gisharira kuki ukimpaye’. Icya gatatu , nayisabaga kumfasha kugira ngo mpagarare hano nkomeye; Imana yansubije ibyo nayisabaga byose."

Yongeyeho ko Monique atari uwo babonaho ahubwo ko we yageze mu ijuru.
Ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo habaye umuhango wo gushyingura Monique Tambo. Monique yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Abafashe ijambo bose bavuze urugwiro rwarangaga Monique ariko bose bahuriza ku kuba mu minsi ye yanyuma yarakunze gukangurira buri umwe kwegera Imana cyane ndetse bakaniyunga n’abo bafitanye ibibazo. Kurushaho gusenga ngo nibyo byamuranze mu minsi ye yanyuma. Buri wese wafataga ijambo mu bavandimwe be ba hafi n’abo bakundaga guhurira mu bintu bitandukanye, yavugaga uburyo yamukanguriraga gukunda kurushaho gusenga.

Monique Tambo apfuye afite imyaka 35. Yavutse tariki 11/11/1982 , yitaba Imana tariki 11/06/2017. Niwe wari bucura mu muryango wabo. Yari amaranye na Eric Mashukano imyaka 5. Bari bafitanye abana 2 harimo uwo baheruka kwibaruka ufite umwaka umwe. Umukuru afite imyaka 3.

Eric Mashukano niwe washinze ikompanyi ya Moriah Entertainment akaba anayibereye umuyobozi. Isanzwe ifasha mu buryo bukomeye abahanzi bo mu ndirimbo zihimbaza Imana. Iyi kompanyi mu nkingi za mwamba zitegura Groove Awards mu Rwanda.

Moriah yazamuye abahanzi nka Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Patient Bizimana n’abandi benshi. Umugore wa Eric Mashukano yakundaga kumuba hafi mu kazi ke kandi yari inshuti ikomeye y’abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Moriah Entertainment ninayo itegura ibitaramo byose by’umuhanzi Patient Bizimana harimo n’icyo aheruka gukorera muri Kigali Convention Centre kikitabirwa n’abantu ibihumbi. Moriah ni nayo iri gutegura igitaramo cya Groupe EXO izakorera mu Burundi no mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

MU MAFOTO, UKO UMUHANGO WO GUSEZERA KURI MONIQUE N’UWO KUMUSHYINGURA BYAGENZE

Umuhanzi Eddy Mico (uri i bumoso) na we ni umwe mubaherekeje Monique Tambo

Umugore wa Kavutse Olivier akaba n’umuririmbyi w’itsinda rya Beauty for Ashes na we yari yatabaye umuryango wa Mashukano Eric, mu gihe umugabo we yari mu muhango wo kwibuka mu muryango wabo i Nyanza

Producer Pastor P yacuranze mu rusengero ubwo hasezerwaga kuri Monique

Eric Mashukano yari imbere ubwo umubiri w’umugore we wazanwaga mu rusengero rwa Zion Temple/ Gatenga

Umubiri wa Monique umaze kugezwa mu rusengero rwa Zion Temple/ Gatenga

Basoma amateka ye

Imbaga yari yaje gutabara Eric Mashukano n’umuryango we , no guherekeza Monique

Nyina wa Eric Mashukano akaba na nyirabukwe wa Monique, agahinda kari kose ko kubura umukazana yavuze ko yakundaga cyane kandi akamufata nk’umwana we

Abana Monique asigiye Eric Mashukano...nibo babyaranye mu myaka 5 bari bamaranye...umuto afite umwaka umwe

Umukuru amusigiye na we wabonaga atazi ibyabaye

Gabi Kamanzi (i buryo) yari mu korali yaririmbye mu rusengero

Pastor P (wambaye ishati) asezera kuri Monique

Eric Mashukano abwira abari aho uko yamaze iminsi 3 asenga abaza Imana ibibazo 3 anayisaba kumuha imbaraga yo kwakira kubura umugore we wari umaze gukurwa mu mubiri

Eric Mashukano yashikamye afatanya n’abandi baririmbyi kuririmba mu rusengero

Yunamye ngo asezere kuri Monique birambuye

Kari agahinda gakomeye ku nshuti n’abavandimwe

Umubiri wa Monique ubwo wagezwaga i Rusororo

Umuhanzi Diana Kamugisha (i bumoso) na Gogo mu gahinda ko kubura uwo bafataga nk’inshuti ikomeye kuko nta muhanzi batari inshuti mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Abahanzi banyuranye baririmbye muri uyu muhango wo guherekeza Monique

Isanduku imaze kugezwa mu mva

Se wa Monique yavuze ko yashenguwe n’uko umwana we yahoraga amusaba ko yazaza iwe bagasangira ariko akaba yarahageze Monique yashizemo umwuka

Eric asezera ku mugore we

Se wa Monique asezera ku mwana we

Nyirabukwe wa Monique amusezeraho bwa nyuma

Imiryango itandukanye isezera kuri Monique

Patient Bizimana na Fan Club ye bashyira indabo ku mva

Abakorana na Eric Mashukano kuri Aunthetic Radio ya Zion Temple

Abahanzi bashyira indabo ku mva ya Monique

Eric ashyira umusaraba ku mva y’umugore we bari bamaranye imyaka 5

Ni aha urugendo rwe rwo ku isi rwarangiriye

Monique aruhukire mu mahoro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo