Jaba Star yinjiye mu njyana y’ikinimba

Umuhanzi mu njyana gakondo akaba n’ukuriye ababyinnyi b’Urukerereza Semanza Jean Baptiste uzwi cyane nka Jaba Star Intore yatangiye gukora ibihangano bye mu njyana y’ikinimba mu rwego rwo kurushaho gusigasira umuco gakondo nyarwanda abinyujije mu ndirimbo no kurushaho gukundisha abantu muzika icurangishijwe ibicurangisho gakondo.

Jaba Star avuga ko ubuhanzi ari bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha umuco w’ agace runaka cyangwa se igihugu muri rusange. Kubwe ngo ko kuba abahanzi bakora injyana gakondo bagenda bacika intege bakaganzwa n’abakora injyana zigezweho zitwa iza kizungu ari imbogamizi ku iterambere ry’umuco nyarwanda muri rusange.

Jaba Star yatangarije Rwandamagazine.com ko mu rwego rwo kurushaho gukundisha abantu indirimbo z’umuco nyarwanda ariko zibyinitse cyane aribyo byatumye atangira guhanga ibihangano bye muri ‘Ikinimba Style’. Yahereye kuyo yise ‘Hinga amasaka’.

Ati "Ikinimba Style ni injyana nshashya nshaka kwinjiramo ariko cyane cyane nkora indirimbo zivanzemo ibicurangisho gakondo ariko nanone zikaba ari indirimbo zibyinitse buri muntu wese yakwibonamo ndetse n’umunyamahanga bikaba bitamubuza kuyibyina.

Izatuma abakunda injyana gakondo bakomeza kuyiyumvamo kandi nabategura amarushanwa babone ko dushoboye bityo bahe umwanya abakora injyana gakondo mu marushanwa atandukanye, birusheho gusakaza umuco wacu no kuwegereza Abanyarwanda barusheho gukomeza kuwukunda."

Yunzemoa ati " Ikibazo usanga muzika gakondo ihabwa umwanya muto mu marushanwa anyuranye, mu tubyiniro cyangwa ahandi hahurira abantu benshi. Ni imbogamizi kuko abantu barushaho guhatwa indirimbo za kizungu, iby’iwacu bigasa nibishyizwe inyuma."

Uretse kuririmba kugiti cye, Jaba Star Intore ni umubyinnyi w’itorero ndangamuco ry’igihugu ’Urukerereza’ akaba anaribereye kapiteni. Jaba Star anafite itorero ayoboye yise’ Imena Culture troupe’ yashinze mu rwego rwo gukomeza kwigisha ababyiruka kubyina imbyino gakondo. Yaba amaserukiramuco yitabira ari mu itorero ry’Urukerereza cyangwa se Imena Culture troupe, Jaba Star avuga ko yasanze abanyamahanga bakunda muzika nyarwanda gakondo, igisigaye ngo ni abahanzi bagomba gushyiramo imbaraga.

Ati " Muri rusange abahanzi dukora umuziki gakondo ntangufu dushyiramo ngo ugere ku rwego mpuzamahanga kandi uziko aribwo buryo bwadufasha kurushaho kumenyekanisha umuco wacu mwiza.

Semanza Jean Baptiste uzwi nka Jaba Star Intore

Ahantu hose tugenda tugiye kubyina imbyino gakondo nasanze hose bakunda umuco wacu ariko ikibazo dufite ni ibihangano byacu usanga bitagera kure cyane. Nidushyiramo imbaraga, injyana yacu yazamamara ku rwego mpuzamahanga kuko irakundwa nuko burya ngo uwambaye ikirezi atamenya ko cyera."

Jaba Star avuga ko uretse kurushaho gukora ibihangano binyuranye muri ‘Ikinimba Style’, ngo azarushaho no gushyira imbaraga mu mashusho y’indirimbo azajya akora, agaragaza ubwiza bw’umuco nyarwanda kuko kubwe ngo asanga amashusho ariyo agezweho mu kumenyekanisha ibihangano ku rwego mpuzamahanga aho kuba mu majwi gusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo