Bidasubirwaho, Umutare Gaby agiye kurushinga

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hakunzwe kuvugwa ko umuhanzi Umutare Gaby agiye kurushinga ariko we akabihungira kure, akomeza guteragura ubukwe mu ibanga. Kuri ubu uyu muhanzi agiye kurushinga ndetse na invitations zasohotse.

Muri Nyakanga nibwo uyu muhanzi azasezerana na Nzere Joyce, umunyarwandakazi usanzwe uba muri Australia, bubere i Kibagabaga.

Gusaba no gukwa bizaba ku itariki 16 Nyakanga 2017, bibere i Kigabagabaga guhera ku isaha ya saa tatu za mu gitondo. Gusezerana imbere y’Imana nabyo bizaba kuri uwo munsi ku isaha ya saa saba, bibere kuri Black and white Kiberinka Hotel iherereye Kibagabaga, ari naho abatumiwe baziyakirira.

Invitation y’ubukwe bwa Gaby na Nzere

Umuhanzi Umutare Gaby agiye kwiyongera ku bandi bahanzi bamaze kurushinga

Nzere ugiye kurushinga na Umutare Gaby

Gusezerana imbere y’amategeko babikoze umwaka ushize mu ibanga rikomeye

Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ntunkangure’ n’izindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo