Akari ku mutima wa Savio wasezeye muri Rayon Sports ashimira aho imugejeje

Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali bemeranya ko azayikinira mu myaka itatu iri imbere nyuma yo kumugura miliyoni 16, akamugenera inzu yo kubamo ndetse imuha n’imodoka azajya agendamo.

Hashize iminsi havugwa ko Nshuti Dominique Savio yamaze kwerekeza muri AS Kigali ariko hakabura gihamya. Inkuru yo gusinya kwe muri AS Kigali yayihamirije abanyamakuru nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gusezererwa na Espoir FC muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro mu mikino yombi ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Mbere yo kuvug ku masezerano mashya yagiranye na AS Kigali, Savio yabanje kubazwa uko yakiriye kuba Rayon Sports asanzwe akinira isezerewe mu gikombe cy’Amahoro n’impamvu atagaragaye mu mukino ubanza cyane cyane ko byavuzwe ko yaba yaranze kuwukina ku bushake.

Savio yagize ati “ Ni ibintu bitubabaje cyane. Ni match twari twiteguye ko tuza kuyitsinda ariko birangiye tudatsinze…ni ibintu bitubabaje cyane.”

Asobanura impamvu atagaragaye mu mukino ubanza Savo yavuze ko yari afite ikibazo cy’imvune ndetse no ku mukino wo kwishyura ngo yemeye arayikinana.

Ati”…Kubera twumvaga dushaka intsinzi, dukorera hamwe , nicyo cyatumye mboneka kuri uyu mukino…kugarira biroroha kurusha gusatira izamu. Ahantu byamfiriye, ikipe yatugoye, yaje yafunze, nyezamu wabo na we ari muri bamwe batugoye cyane, ndumva aricyo cyatumye tudatsinda…”

Ku bivugwa ko mu mukino wa mbere , we na bagenzi be banze kuwukina ku bushake, Savio nacyo yagize icyo akivugaho.

Ati “ Ntabwo ibyo bintu byanshimishije kuko nari ndwaye. Navunitse ku mukino wa Police FC . Ikintu cyambaje ni ukumva bavuga ngo narakwepye. Ntabwo nabikoze kuko iyo mba muzima nari kugenda nkakina , ndumva nta kintu cyari kumbuza gukina.”

Umukino basezerewemo na Espoir FC, Savio yawukinnye ahambiriye

Niyo nshuro yanyuma agaragaye yambaye umwenda wa Rayon Sports

Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba aribwo bwanyuma agaragaye yambaye umwenda wa Rayon Sports, Savio yabyemeje ndetse ahamya ibyavugwaga ko agiye kwerekeza muri AS Kigali yongeraho ko afite ubutumwa bwo gushima.

Ati “ Ndabanza nshimire ikipe ya Rayon Sports,…abayobozi , abafana,…bambaye hafi, banyeretse urukundo …mbese nayigiriyemo ibihe byiza. Sinzi ukuntu nabitura, gusa ndabashimira cyane , bambaye hafi…sinzi uburyo nabivugamo ariko ndabashima cyane kuko nibo batumye ngere ahangaha ngeze …”

Yanavuze ko kugira ngo yemere gusinya muri AS Kigali ari uko nta biganiro bikomeye yigeze agirana na Rayon Sports.

Ati”…Urebye nta biganiro byinshi nagiranye n’ikipe ya Rayon Sports . Twaganiriye inshuro imwe . Nabwo ntabwo twaganiraga ku kuba nakongera amasezerano. Twavuganaga ku bigendanye n’amakipe yanshakaga yo mu Bubiligi,….ntabwo twaganiriye cyane….”

Mfatanyije na manager wanjye, niwe wabashije kumbwira ko nakwerekeza muri AS Kigali . Hari contract twanditse, tuyishyikiriza AS Kigali,…yayemeye yose ntangingo n’imwe iburamo kuko iyo hagiramo n’imwe iburamo ntabwo nari gusinya…AS Kigali yabimfashijemo irabyemera numva ngomba kuba nakwerekezamo…”

Kujya muri AS Kigali si ugusubira inyuma ?

Kuri iki kibazo, Nshuti Dominique Savio yagize ati “ Ubundi icya mbere ni ugukora. Ni njyewe ugomba kwishyira mu mutwe ko ngomba gukora nkuko nakoze muri Rayon Sports,… no muri AS Kigali nakora…Ntabwo AS Kigali ari ikipe mbi cyane. Ni ikipe iri kwiyubaka cyane . Ndumva naho nazamuriramo urwego. Niyo yampaye uburyo bwo kuba nakwerekeza hanze.”

Yunzemo ati “ Mu masezerano mfite ni ukuba namara imyaka itatu ariko kuba ari iyo myaka ntabwo bivuze ko yose nzayikina …twumvikanye ko bandekura igihe icyo aricyo cyose ikipe yo hanze yansaba mu buryo ubwo aribwo bwose…nubungubu kuburyo nahita nerekezayo….harimo ko ikipe yatanga 80.000 $ nayerekezamo…”

Ntabwo uzajya muri AS Kigali ngo utizwe muri APR FC nkuko bivugwa?

Nyuma y’uko hatangiye kuvugwa ko Nshuti Dominique Savio agomba kwerekeza muri AS Kigali, hari amakuru yatangiye gucicikana avuga ko nagera muri iyi kipe, azahita atizwa muri APR FC nkuko byagenze ku mukinnyi Muhadjili. Byanavuzwe ko mbere y’uko asinyira AS Kigali yari yabanje kwegerwa na APR FC ariko Savio yabihakanye.

Ati “ Ibyo ntabwo biri muri contract yanjye…kuba nakwerekeza muri APR FC byo ntabwo mbitekereza …APR FC ntabwo yigeze imvugisha…”

Amakipe yo hanze nayo yagushakaga, kuki wayasimbuje AS Kigali?

Kuri iki kibazo yagize Ati “ Ndumva ibiganiro narabigiranye n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo ariko yari iyo mu cyiciro cya kabiri uretse ko nari ntarabimenya ko aricyo cyiciro ikinamo ….barabinsabye ariko nabwo byari ukugenda nkakora igerageza.Urumva gukora test mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo nabwo ntabwo byarikuba byiza …”

Nshuti Dominique Savio abaye umukinnyi wa kane AS Kigali iguze nyuma ya Ngandu Omar wavuye muri APR FC , Ndarusanze Jean Claude wavuye mu Burundi na Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC.

Yamze gusinya imyaka 3 muri AS Kigali

Inkuru bijyanye:

Peace Cup: Rayon Sports yasezerewe na Espoir FC –AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo