Uko Ingabire w’imyaka 19 ari guhindura ubuzima bw’abagore babyaye bakiri bato

Ingabire Florence w’imyaka 19 yatangije itsinda rihuriramo abagore babyaye batarageza ku myaka y’ubukure kuri ubu bakaba baragaruye icyizere cy’ahazaza bari baratakaje mbere yo kwishyira hamwe nk’itsinda.

Iri tsinda rigizwe n’abagore 30. Riherereye mu Kagali ka Maranyundo, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Bahura buri wa Gatanu w’icyumweru bakaganira ku bibazo byabo, ari nako babishakira ibisubizo.

Aba bagore bavuga ko bahura n’ibibazo byinshi badafashwamo n’abagabo babateye inda. Babyaye ubwo bari hagati y’imyaka 15 na 25, bava mu ishuri nyuma yo gutwara inda zitateganyijwe , kuva ubwo batangira kunyura mu bibazo bikomeye kugira ngo babone uko bita ku bana babo.

Nyuma yo kubona ibibazo banyuramo, Ingabire Florence yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Ingabire Foundation. Ni umuryango ufasha abagore babyaye bataragira imyaka y’ubukure, bakava mu ishuri.

Ingabire wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri GS Nyamata High School avuga ko yakozweho no kuba abakobwa benshi bakurwa mu ishuri no guterwa inda zitateganyijwe. Kuri we avuga ko yizera ko abakobwa baba bagomba kurangiza amashuri yabo hahitawe ku bibazo byatumye bacikiriza amashuri.

Ati “ Natangije uyu muryango mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kubona inyigisho zo kwihangira umurimo, kuzamura imitekerereze n’imiyoborere twahabwaga na Youth Impact Mission Rwanda.”

Youth Impact Mission Rwanda ni umuryango w’urubyiruko bagenda banyura mu mashuri atandukanye bigisha abanyeshuri ubumenyi butandukanye bwabafasha mu buzima bwa buri munsi. Ni ubumenyi babaha babinyujije mu mahugurwa atandukanye.

Ingabire ati “ Nyuma yo kubona ubwo bumenyi, nashatse kubushyira mu bikorwa . Ikintu cya mbere cyaje mu ntekerezo zanjye kwari ugushaka uko hakemuka ibibazo by’abagore babyaye bakiri bato batabana n’abagabo babo.” Aya ni amagambo Ingabire yatangarije New Times dukesha iyi nkuru.

Ingabire avuga ko abari mu itsinda yashinze babashije kwiga amashuri abanza ariko ntibabashe kugera ku rwego agezeho mu mashuri.

Ati “ Bavuye mu ishuri nyuma yo guterwa inda na bagenzi babo biganaga cyangwa se n’abagabo bakuru babaruta….byabaye ngombwa ko bava mu ishuri ngo bite ku bana babo kuko abagabo bazibateye bari babihakanye cyangwa se abanyeshuri bagenzi babo babateye inda bakomeje amashuri yabo.”

Yunzemo ati “ Nubwo ntacyo nakora ngo mpindure ibyabaye nk’umukobwa, nashatse kugira ikindi nakora cyabafasha gihoraho kandi bakaba bagira ejo heza.”

Ingabire avuga ko inshuti ze zimwe ari abakobwa babyaye bakiri bato, kuri ubu bakaba babayeho mu buzima bwo guhabwa akato, ikimwaro ndetse no kutitabwaho. Ibi byose nibyo byatumye Ingabire yiyemeza kugira icyo yakora cyakuraho ibibazo bahora bacamo.

Abifashijwemo n’umuyobozi wo mu gace kabo ushinzwe abagore, Ingabire yatangiye afite itsinda ry’abagore 3 bahuraga inshuro nke mu kwezi. Icyo gihe ngo baricaraga, akabagira inama. Baganiraga ku bibazo banyuramo ariko banashaka umuti watuma imbere yabo haba heza.

Kugeza ubu Ingabire Foundation irimo abagore 30, bahura buri wa Gatanu w’icyumweru mu gasanteri ka Nyamata.

Icyo Ingabire yakoze ngo abashe gufasha aba bagore

Iyo bateranye, Ingabire ashaka abantu b’abajyanama baturutse mu miryango inyuranye, bakabaganiriza.

Ati “ Abajyanama babaha amahugurwa mu buryo bunyuranye bwo kubereka imishinga bakora yinjiza amafaranga yabafasha kurera abana babo ndetse bakabagira inama n’uburyo basohoka mu bibazo barimo.”

Ingabire avuga ko mu biganiro bahabwa ariho bigiye gukora akarimo k’igikoni, buri umwe muribo akaba amaze kukagira mu rugo. Uturima tw’igikoni dufasha aba bagore kugira imirire myiza, bakaboneraho kugaburira neza abana babo.

Ingabire ati “ Kubera ko abenshi baturuka mu miryango ikennye, biragorana ko babona indyo yuzuye iba ikenewe n’abana babo. Uturima tw’igikoni tubafasha muri byinshi batiriwe bajya kugura imboga n’imbuto ku isoko.”

Nyuma yo kubona ko bitamukundira kubona ubushobozi bw’amafaranga, Ingabire yahisemo gutangirira ku kintu gito cyafasha.

Ati “ Kuko nkiri ku ntebe y’ishuri, kubafasha mu buryo bw’amafaranga biragoye.”

Ingabire yashyizeho uburyo bw’uko iyo bahuye, buri imwe atanga amafaranga byibura amake akaba 200 FRW , ku buryo nibura ngo habasha gukusanywa 20.000 FRW buri uko bahuye.

Iyo bamaze gukusanya amafaranga ahita ajya kuri konti y’iri tsinda. Bateganya ko umwaka nurangira, bazabasha gutangiza ubucuruzi buciriritse buzafasha abanyamuryango gukomeza kubaho ntabibazo byinshi bahura nabyo ndetse mu gihe kizaza baka batangiza ikintu gikomeye cyabafasha kwibeshaho neza.

Kugeza ubu mu mafanga bakusanyije, iri tsinda ryamaze kuguramo ingurube 2 , bateganya ko zizabyara izindi, bakazikuramo amafaranga. Azakurwamo azongerwa kuyo basanzwe bafite kuri konti.

Uretse imishinga bafite imbere, iri tsinda riraterana rikaganira ku bibazo bya buri umwe, byaba ngombwa bamwe bakagira ubufasha bagenera abandi.

Babashije kubaka uturima tw’igikoni

Umwe muribo arakusanya amafaranga ajyanwa kuri konti y’itsinda

Abajyanama babahugura

Ubuhamya bw’abari mu itsinda ryatangijwe na Ingabire

Umutoniwase Jeanette avuga ko yakoze ikosa ariko akaba ari kuryigiraho. Avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye nyuma yo guterwa inda na mugenzi we biganye.

Umutoniwase ati “ Nk’imfura y’umuryango w’abana 6, numva meze nk’umutwaro ku babyeyi banjye. Nahisemo gukora nk’umukozi wo mu rugo kugira ngo mbone amafaranga yo kurera umwana.”

Nyuma yo gufatwa nabi n’umukoresha we, Umutoniwase yasubiye mu rugo iwabo ubwo itariki ye yo kubyara yari yegereje. Nyuma yo kubyara byabaga ngombwa ko Umutoniwase asigira nyina umwana we akajya gukora akazi kamufasha kwinjiza amafaranga yo kumwitaho.

Umwaka ushize ubwo umwana we yari agize amezi 8, nibwo yumvise ibyerekeye Ingabire Foundation abasha kwinjiramo. Kuva icyo gihe avuga ko ubuzima bwe bwahindutse bukaba bwiza ndetse bimufungura amaso kukuba yakomeza kubaho neza. Ubu ari gukora kandi ngo afite icyizere cyo kuzasubira mu ishuri akaba yarangiza amasomo ye, ikintu mbere atajyaga atekereza ko cyabaho.

Gatesi Agnes na we ni undi uri mu itsinda ryatangijwe na Ingabire. Ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga, atangira gukora akazi ko mu rugo . Muri Mutarama umwaka ushize nibwo yatewe inda n’umukoresha we.

Gatesi ati “ Nyuma yo kuntera inda, yansabye ko nayikuramo, kandi ngo sinzabibwire umugore we cyangwa ngo azanyice. Nagerageje kumucika, kugeza nuyumunsi nta kintu aramfasha.”

Gatesi kugeza ubu afite umwana w’umwaka umwe. Avuga ko nyuma yo kugera muri Foundation ya Ingabire yatangiye kwiga kwizigamira, bitandukanye n’uko byahoze mu gihe cye cyashize.

Kirezi Angie watewe inda ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza , we avuga ko kuganira byatumye abasha kumenya uko akemura ibibazo bye. Avuga ko mbere hari igihe yasigiraga umwana umubyeyi we , akigendera atekereza ko agaruka asanga ikibazo cyakemutse. Kuri ubu ariko avuga ko buri kibazo cyose kivutse ahangana nacyo kandi akagishakira igisubizo aho gusiga umwana we.

Ati “ Nishimiye iyi Foundation kuko ikimbayeho cyose, mbona ubufasha bw’abanyamuryango haba ku nama cyangwa se mu buryo bw’amafaranga. Mfite icyizere cy’ejo hazaza nizeye ko nzagira icyo nkora kizafasha umwana wanjye.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo