Hervé Berville ukomoka mu Rwanda yatorewe kuba umuvugizi wa ’République en Marche ’ mu Nteko

Ku itariki 18 Kamena 2017 nibwo Hervé Berville, wari umukandida w’ishyaka La République en Marche yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa. Kuri ubu akaba yamaze no gutorerwa no kuba umuvugizi w’iri shyaka mu nteko ishinga amategeko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017 nibwo Hervé Berville yatorewe kuba umuvugizi w’ishyaka République en Marche mu nteko ishinga Amategeko y’u Bufaransa. Hervé Berville yatorewe hamwe n’abandi 3 (Aurore Bergé, Olivia Grégoire , Stanislas Guérini ), bose hamwe uko ari 4 bakaba bagomba kuba abavugizi b’iri shyaka.

Nyuma yo gutorwa, Hervé Berville abinyujije kuri Twitter, yashimiye abamutoye. Yagize ati " Merci à tous les députés #LaRepubliqueEnMarche pour la confiance. Un honneur d’être votre porte parole à @AssembleeNat.” Tugenekereje yagiraga ati “ Ndashimira abadepite bose ba LaRepubliqueEnMarche kubw’icyizere mwangiriye. Ni icyubahiro kuba umuvugizi wanyu mu nteko ishingamategeko.”

Hervé Berville

Hervé Berville yashimiye abamugiriye icyizere

Ku itariki yavuzwe haruguru Hervé Berville yatorewe guhagararira agace ka Côtes-d’Armor. Yatowe ku majwi 64, 17 %. Didier Déru umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains bari bahanganiye uyu mwanya we yagize amajwi 35, 83 %. Hervé Berville ni umwe mubahise baba abarwanashyaka b’ishyaka rya Emmanuel Macron mu mizo ya mbere.

Hervé Berville ufite imyaka 27 yavuye mu Rwanda muri 1994 afite imyaka 4 y’amavuko. Ikinyamakuru La libre gitangaza ko Hervé Berville yahungishijwe mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yarezwe n’umuryango uherereye Pluduno muri Côtes-d’Armor ari naho yatorewe guhagararira.

Hervé Berville yize ibijyanye n’imari n’ubukungu. Afite impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Sciences Po y’i Lille mu Bufaransa. Anafite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD yakuye muri London School of Economics. Afite umugore ariko ntabwo barabyarana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo