Bugesera: Imyaka itatu irashize abakoze ku nyubako y’Akarere batarishyurwa miliyoni 47

Imyaka ishize ari 3, abaturage bakoze imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Bugesera n’abakagurishije ibikoresho by’ubwubatsi batarishyurwa Miliyoni 47 z’amafanga yabo.

Aba baturage bari hagati ya 25 na 30, bavuga ko ufitemo amafaranga make ari ibihumbi 300 naho uwa menshi ngo ni miliyoni 20 z’amanyarwanda.

Umwe mu baganiriye na Rwandamagazine.com ariko utashatse gutangaza umwirondoro we, yavuze ko ikibazo cy’uyu mwenda batangiye kugikurikirana mu mwaka wa 2014 none bikaba bigeze muri 2017 batarishyurwa miliyoni 47.

Ati “ Twatangiye kwishyuza umwenda kuva muri 2014. Twabajije rwiyemezamirimo Nemeyabahizi Jean Baptiste, atwibwirira ko amasezerano bagiranye n’Akarere ari ay’uko ariko kagombaga kuduhemba kandi ko abifitiye n’inyandiko.”

Yunzemo ati “Akarere , mbere kabanje kujya kadusezeranya ko kagiye gushaka ingengo y’imari tuzishyurwamo nyuma karabihindura kavuga ko kagomba kurega rwiyemezamirimo…”

Uyu muturage waduhaye amakuru, yemeje ko ikibazo cyabo ntaho batakigejeje ariko bikanga kugeza ubwo ku munsi w’ejo tariki 02 Gicurasi 2017 ngo bamwe mu baturage bafitiwe umwenda bazindukiye ku biro by’Akarere kwishyuza ariko nabwo ngo ntibyagira icyo bitanga.

Ati “ Ku munsi w’ejo hari itsinda duhuje ikibazo ryazindukiye ku Karere ariko ngo basubijwe ko bagomba gutegereza igihe urubanza Akarere karezemo rwiyemezamirimo ruzarangirira. Ibyo tubifata nk’amananiza kuko urwo rubanza uko rwagenze, ku nshuro ya mbere rwiyemezamirimo yatsinze Akarere, karajurira. None se wakorera amafaranga ukazategereza igihe urubanza ruzarangirira, kandi uba wayakoreye ugira ngo uyikenuze? Akarere se nikongera gutsindwa, bizagenda gute?

Yunzemo ati “ Ubu hashize imyaka isaga 3, niwongeraho igihe urubanza ruzamara, urasanga ko ikibazo kitazakemuka vuba aha. Ubwo se umuturage abayeho ate kandi yari yarataye igihe cye ngo akorere amafaranga yamufasha mu bibazo afite? Iteka umuturage araharenganira ariko abayobozi bigaramiye kuko ngo agahwa kari ku wundi ntigahandurika. Ari umuyobozi w’Akarere ufite icyo kibazo, yategereza iki gihe cyose?Bajye bishyira mu mwanya w’umuturage, bakemure ibibazo hakiri kare. Ubu se Perezida Kagame aje nticyarara gikemutse? ”

Inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012, igombaga kuzura mu gihe cy’umwaka umwe itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 50.

Icyo gihe yari mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 Akarere ka Bugesera kari kihaye mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imitangire ya serivise iterwa n’ubuto bw’inyubako gakoreramo.

Inshuro zose twashatse kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel ntibyadukundiye kuko akenshi yatubwiraga ko ari mu nama, twamwoherereza n’ubutumwa bugufi bumumenyesha icyo tumushakira, ntabusubize.

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Ibiro Akarere ka Bugesera gasanzwe gakoreramo

Ibiro bishya by’Akarere ka Bugesera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo