Bakora ibigega bikoze mu migano bibika amazi -AMAFOTO

Mu gihe mu Rwanda hasanzwe hamenyerewe ibigega bya Plastic, kuri ubu umuryango wa Trocaire ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo wazanye uburyo bushya bufasha abahinzi kubika amazi y’imvura, akabikwa mu bigega bikoze mu migano.

Trocaire ni umuryango ukomoka mu gihugu cya Irlande, ushingiye ku kwemera gatulika, wita ku bikorwa by’iterambere ku isi hose. Trocaire yatangiye gukorera mu Rwanda mu w’i 1994. Yatangiye icyo gihe yibanda ku bikorwa by’ubutabazi bitewe n’ibihe u Rwanda rwari ruri mo. Nyuma, Trocaire yaje kwinjira muri gahunda zo kurwanya ubukene ibinyujije mu miryango nterankunga isanzwe ifasha abaturage. Bimwe mu byo gahunda ya Trocaire yibanzeho ni uguharanira kwihaza mu biribwa, bishingiye mu gutera inkunga ubuhinzi kuri bimwe mu bihingwa byunguka, guhunika umusaruro wabyo, kubyongerera agaciro no gucuruza umusaruro. Bimwe mu bihingwa Trocaire yibanzeho ni soya, ibigori n’ingano.

Nyuma y’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ibinyujije mu miryango nka KCHDP, ikorera muri Diocese Gikongo mu Karere ka Nyanza, IPFG na UNICOOPAGI ikorera mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru hamwe na COCOF Musambira mu Karere ka Kamonyi, umuryango wa Trocaire watangije uburyo bwo gufasha abahinzi kubaka ibigega bidahenze , bibafasha kubika amazi yo kuhira imyaka no mu gihe cy’izuba.

Kuri ubu bari kwibanda mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.Kimwe mu bigega bakora harimo igikoze mu migano.

Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017).

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Savier Bizimana umwe mu nzobere mu iyubakwa ry’ibi bigega, ubwo twamusanganga muri Agrishow 2017, yatunyuriyemo uko ikigega gikoze mu migano na sima cyubakwa.

Ibigega batangiye kubyuka muri 2015

Savier Bizimana yadutangarije ko ibigega bikoze mu migano batangiye kubyukaba muri 2015, bikaba bihendutse ugereranyije n’ibisanzwe byo muri Plastic.

Ati “ Ibigega twatangiye kubyubaka muri Mutarama 2015. Kuva ubwo bigenda byubakwa, bifasha abaturage bakennye bari mu Mirenge imwe n’imwe iri mu Turere twa Kamonyi, Nyanza, Nyamagabe na Nyaruguru ariko hakaba hari gahunda yo gukomereza mu Karere ka Gakenke, Nyagatare na Bugesera.”

Yunzemo ati “ Imigano byagaragaye ko ari ibiti bifite ubushobozi buruta ubw’ibindi biti byageragejwe, ikaba ifite ubushobozi bwo gusimbura Fer à béton , ikaba ifite ubushobozi bwo kubaka ikigega cya sima.

Uko cyubakwa

Asobanura uko ikigega gikoze mu migano cyubakwa, Savier yagize ati “ Umuntu aboha icyo umuntu yakwita igitebo cyangwa se umutiba kiboshywe mu migano, yumye ikomeye, yeze, hanyuma umuntu agateganya ahantu hafi y’umureko aho azafata amazi y’imvura, akahategura neza, akahatunganya, akacyubika …wamara kucyubika , ugakata hejuru ahasaga nkahari indiba, ukacyinjiramo ugateramo sima imbere n’inyuma , ugashyiraho couches zitandukanye nkuko biteganywa n’inzobere mu kucyubaka …kugeza cyuzuye neza, kikamera nkikigega cyubatswe na sima isanzwe n’ibyuma….”

Yunzemo ati “ Mbere yo koherezamo amatiyo y’amazi, ubanza gushyiramo akadobo gatobaguye kugira ngo imyanda ikomeye itazava ku mireko, ikazinjira mu kigega cy’imigano….kiba gicometseho robinet , niyo amazi asohokeramo….”

Kiba gifite uburambe bungana gute?

Ku bijyanye n’uburambe bwa mwene iki kigega gikoze mu migano, Savier yavuze ko bagikora ubushakashatsi ariko ngo ibimaze imyaka 2 bubatse, biracyakora neza.

Ati “ Bavuga ko gifite uburambe bw’imyaka 30 ariko wenda ntabwo turabimenya neza, ibyo dufite bimaze imyaka 2 ibiri n’igice, kugeza ubu turabona biri gukora neza , iby’uburambe tuzakomeza kubireba buhoro buhoro …ariko cyane cyane kugira ngo uburambe bushoboke bisaba kuba hafi cyane abafundi bacyubaka kugira ngo bubahirize ibipimo biba biteganyijwe..”

Tumubajije niba bacyubakira buri muntu wese, Savier yavuze ko bidashoboka ko bacyubakira umuntu utari muri gahunda y’abafatanyabikorwa bavuzwe haruguru.

Ati “ Hagize ugishaka, twamuhuza n’abahanga mu kucyubaka , bakaba bakimwubakira ariko twe ntabwo twacyubakira umuntu utari muri gahunda y’abafatanyabikorwa bacu.”

Ibigega bikoze mu migano na sima bikomoka ku mugabane wa Aziya. Kaminuza yo muri Aziya yigisha imyuga n’ikoranabuhanga muri Kamena 1983 yubatse inakora ubushakashatsi ku kigega cya metero Cube 6(6m3) hagamijwe kureba uburambe bwacyo. Ikigega cyakorewe igenzurwa kirimo amazi kinakorerwa igenzurwa hatarimo amazi. Nyuma y’imyaka 5, icyo kigega nta kibazo na kimwe cyagagaragaje cyijyanye no kwangirika, ndetse n’umugano wari wubakishijwe kuri icyo kigega wakorewe igenzurwa basanga ukimeze nkuko bawubakishije mbere.

Mu igenzurwa ryakozwe na ‘ANA Rwanda’ muri Gashyantare 2016,ku kigega cya m3 3 cyubatswe mu Karere ka Kicukiro, ryagaragaje ko icyo kigega gishobora gukomeza gukora neza mu gihe cy’imyaka 15.

Kugeza ubu mu Turere bakoreramo, ngo bamaze kubyubakira abaturage bagera ku 2000.

Intambwe ya mbere ni ukuboha ikimeze nk’umutiba ukoze mu migano...uyu ni umutiba berekerahogaho ababagana kuri ’stand’ yabo muri Agrishow 2017

Bamaze kugihoma

Aha baba bamaze kugiteraho sima

Ku nshuro yanyuma banagisiga irangi

Kirahendutse ugereranyije n’ibindi bisanzwe

Hashyirwaho irangi umuntu ashaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo