Mozambique iri kubaka ikiraro kirekire muri Afurika

Ikiraro kirekire muri Afurika kiri kubakwa mu gihugu cya Mozambique kikazahuza umurwa mukuru w’iki gihugu (Maputo) n’Akarere ka Catembe.

Iki kiraro kizaba kireshya na kilometero 3, kizuzura gitwaye miliyoni 725 z’Amadorali ya Amerika (609.369.750.000 FRW). Kiri kubakwa ku bufatanye bwa Guverinoma ya Mozambique na Banki yo mu Bushinwa (Export-Import Bank of China). Kompanyi y’Abashinwa ya China Roads and Bridges Corporation (CRBC) niyo iri kubaka iki kiraro naho kompanyi yo mu Budage yitwa Gauff Engineering igakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’iki kiraro mu gihe kiri kubakwa. Kompanyi y’Abashinwa Angang Steel Co. (Ansteel) niyo izajya itanga ibyuma byo kucyubaka. Biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izaba yarangiye muri uyu mwaka wa 2017.

Mu gihe kiri kubakwa, abaturage bagera kuri 3000 nibo bazabona akazi mu mirimo yo kucyubaka. Ubusanzwe kugera i Maputo uvuye mu Karere ka Katembe hakorwaga urugendo rw’amasaha 3 mu modoka , ahanini bitewe n’imihanda mibi.

Iki kiraro kizaba cyubatse kuri metero 60 z’uburebure uvuye ku mazi y’inyanja y’Abahinde yinjira ku mwaro wa Mozambique (inlet of the Indian Ocean on the coast of Mozambique). Ibi ngo ni ukugira ngo bizafashe amato gutambuka nta komyi munsi y’iki kiraro agana ku mwaro wa Maputo.

Igishushanyo mbonera cy’iki kiraro kizajya gihuza umurwa mukuru Maputo n’Akarere ka Catembe

Ubu kiri kubakwa...izo ureba ku ifoto ni ikingi zizaba zigishyigikiye

Imyaka 100 nibwo burambe iki kiraro bivugwa ko kizaba gifite. Hateganyijwe ko abaturage b’Akarere ka Catembe bashobora kugera kuri 350.000 bavuye ku 30.000 ubu bahatuye bitewe ahanini n’ibikorwa by’iterambere biri kuhashyirwa harimo n’iki kiraro kizajya kigahuza n’umurwa mukuru. Iyubakwa ry’iki kiraro kandi ngo rizanorohereza ba mukererugendo kubasha kugera mu gace ka Ponta do Ouro gasurwa cyane.

Abatavuga rumwe na Leta ya Mozambique banenga iki gikorwa kuko kizatwara akayabo nyamara amafaranga azakigendaho yagakoze ibindi bikorwa remezo byihutirwa nko kubaka ibitaro, amashuri n’ibindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo