Cameroun: Nyuma y’amezi 3, internet yasubijweho mu duce tuvuga icyongereza

Photo:Perezida Paul Biya uyobora Cameroun

Perezida wa Cameroun, Paul Biya yategetse ko internet isubizwaho mu gace k’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse n’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Cameroun mu duce tw’abakoresha ururimi rw’icyongereza aho yari yarakuweho mu gihe cy’amezi 3 ashize.

Ku itegeko rya Paul Biya , amasosiyeti y’itumanaho yamaze gusubizaho internet mu duce twavuze haruguru. Ibi byanemejwe na Issa Tchiroma, umuvugizi wa Guverinoma ya Cameroun. Yabitangarije ibiro ntaramakuru bya AFP kuri uyu wa kane tariki 20 Mata 2017. Gakwi Derick Jato, umunyamakuru usanzwe utuye mu gace ka Buéa yatangarije AFP ko internet yasubijweho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo mu gihugu cya Cameroun.

Ku itariki 17 Mutarama 2017, nibwo amasosiyeti 4 akwirakwiza internet muri Cameroun, harimo MTN na Orange, babwiye abafatabuguzi babo bo mu duce tubiri twavuze haruguru ahaba cyane abakoresha ururimi rw’icyongereza bakunda kugirana ibibazo na Guverinoma ya Cameroun, ko sirivisi ya internet itakibashije kuboneka, ku mpamvu bavugaga ko zitabaturutseho.

Mu mpera za Werurwe nibwo Minisitiri ushinzwe itumanaho yatangaje bwa mbere ko guverinoma ariyo yatanze itegeko ryo gukuraho internet mu duce dukoreshwamo cyane Icyongereza. Niko gukurwaho kwa internet kumaze igihe kirekire kubayeho ku mugabane wa Afurika. Ibi byakozwe kugira ngo hahoshwe imyigaragambyo yaranze turiya duce kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2016.

Tchiroma Bakary yatangaje ko aho internet ikuriweho muri turiya duce ngo ubuzima bwarushijeho kuba bwiza ndetse ngo imyigaragambyo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaragabanutse. Ibi yabitangaje avuga ku mpamvu y’ isubizwaho rya internet. Yongeyeho ko Leta izakomeza gufata ingamba kugira ngo internet itazongera gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango cyangwa guteza imidugararo mu baturage.

Gukurwaho kwa Internet muri turiya duce byateje igihombo kigera kuri miliyoni 310 z’ama CFA. Ni uduce duhana imbibi n’umupaka wa Nigeria ndetse hakaba habarizwa imishinga myinshi y’iterambere inakoresha cyane internet mu bikorwa bya buri munsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo