Ubudage bwanze guha Ukraine indege z’intambara

Chancelier/ chancellor w’Ubudage yavuze ko igihugu cye kitazoherereza Ukraine indege z’intambara, ni nyuma y’iminsi micye bwemeye kuyoherereza ibifaru by’intambara.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Olaf Scholz yaburiye ku ntambara irimo gusaba cyane ibikoresho.

Ariko Ukraine yasabye ibihugu biyishyigikiye gukora “ihuriro ry’indege z’intambara” kugira ngo bayongerere ubushobozi bwo kurwana.

Amerika ivuga ko kuwa kane izaganira na Kyiv “yitonze cyane” ku gitekerezo cyo guyiha indege.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Tagesspiegel, Olaf Scholz yavuze ko icyo agiye kwibandaho ari ugutanga ibifaru bikorerwa mu Budage bya Leopard 2.

Ati: “Kuba hari icyemezo tumaze gufata [kohereza ibifaru] hanyuma impaka z’ibindi zigahita zizamuka cyane mu Budage, bisa n’aho nta shingiro bifite.”

Kuwa gatatu ushize Ubudage bwemeye guha Ukraine Leopard 2 zigera kuri 14, nyuma y’ibyumweru buri ku gitutu cy’ibihugu by’inshuti.

Nyuma yo kwiyemeza ibyo, Amerika nayo yahise ivuga ko ishobora koherereza Ukraine ibifaru bizwi nka M1 Abrahams.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Ukraine, Andrii Melnyk, yasabye ko hakorwa “ihuriro ry’indege z’intambara” rishobora guha Ukraine indege za F-16 na F-35 za Amerika, Tornados, Rafales z’Abafaransa na Gripen jets za Suwede.

Umujyanama wa perezida wa Ukraine Mykhailo Podolyak yabwiye televiziyo Freedom yaho ko banakeneye misile “mu kugabanya cyane intwaro z’ingenzi z’Uburusiya”.

Olaf yavuze ko kenshi avugana na Putin kandi ko OTAN itari mu ntambara n’Uburusiya

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine nawe yasubiyemo ibi mu mashusho atangaza buri joro avuga ko igihugu cye gikeneye ATACMS missile za Amerika, zishobora kuraswa muri 297km.

Yavuze ko izo zishobora gufasha Ukraine kuburizamo ibitero by’Uburusiya ku mujyi n’ahandi hatuye abasivile mbere y’uko biba.

Washington kugeza ubu yanze gutanga iyo ntwaro.

Mu kiganiro na Tagesspiegel, Olaf yasubiyemo ko OTAN itari mu ntambara n’Uburusiya, ati: “ntabwo tuzemera uko kwagura intambara”.

Yemeje ko kenshi avugana na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kandi baheruka kuvugana kuri telephone mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022.

Ati: “Dukeneye kuvugana twembi”, ariko ashimangira ko buri gihe amubwira ko Uburusiya gutera Ukraine atari ibintu bikwiye kwemerwa kandi kuvanayo ingabo zabwo aricyo gusa cyakemura ikibazo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo