Ubushinwa mu byishimo: Imibare y’abashyingirwa yariyongereye

Umubare wa ‘couples’ zihitamo gushyingirwa mu Bushinwa warazamutse ku nshuro ya mbere mu myaka icyenda ishize.

Mu 2023 abantu bashya miliyoni 7.68 barashyingiwe mu gihugu, kuzamuka kungana na 12.4% ugereranyije n’umwaka wabanje, nk’uko amakuru y’abategetsi abyerekana.

Minisiteri y’irangamimerere yaho ivuga ko muri uwo mwaka habaye ubukwe 845,000 uruta ku yabaye mu 2022.

Gusa umuhigo uracyari mu 2013 aho abantu miliyoni 13.47 bambikanye impeta.

Ibi bibaye mu gihe leta muri icyo gihugu ikomeje gushishikariza abantu gushyingirwa, mu muhate ugamije kurwanya ibipimo byo hasi cyane byo kubyara.

Ubushinwa bwagize kugabanuka kw’abana bavuka mu myaka za mirongo ishize nyuma y’amategeko akaze yo kubyara umwana umwe yo mu myaka ya za 1980 yari agamije kugabanya umubare w’abantu muri icyo gihe.

Impinduka kuri ayo mategeko zazanywe mu 2015 na 2021 ngo noneho bagerageza kuzamura umubare w’abantu wariho ugabanuka cyane.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri w’intebe w’Ubushinwa Li Qiang yizeje ko leta igiye gukora ibishoboka mu “kuringaniza by’igihe kirekire kwiyongera kw’abantu”.

Imigambi ya leta irimo kugabanya ikiguzi cyo kwibaruka, kurera, no kwigisha, ndetse no gusubiramo politike z’ikiruhuko cy’ababyeyi.

Mu 2023 umubare w’Abashinwa wongeye kugabanuka ku mwaka wa kabiri wikurikiranya kubera kubyara kuri hasi, imfu, na Covid-19.

Icyo gihe benshi mu Bushinwa bahisemo kwibera mu ‘buseribateri’ mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi. Abakobwa nabo birinze gushyingirwa kubera amategeko y’uburenganzira ku mutungo aha amahirwe abahungu.

Imibare iheruka kandi yerekana ko umubare wa ‘couples’ zasabye gutandukana mu 2023 wiyongereye – ‘couples’ miliyoni 2.59 zasabye gutandukana ku bwumvikane bwa bombi. Gusa iriya minisiteri ntiratangaza imibare y’abasabye gutandukana umwe akabyanga.

Hejuru y’ibyo, abategetsi bagowe kandi n’ikibazo cy’umubare wiyongera w’abaturage barimo gusaza, byitezwe ko Abashinwa basaga miliyoni 300 bazajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu myaka 10 ije – aba bangana n’abaturage bose ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzobere zivuga ko kwiyongera kw’abashyingirwa ari inkuru nziza ku Bushinwa kuko gusobanuye kwitega kuzamuka kw’abana bavuka.

Mu 2015 leta yakuyeho politike y’umwana umwe ngo ihangane n’igabanuka ry’abaturage, ndetse izana ubufasha bw’amafaranga bushishikariza abantu gushinga ingo.

Mu 2021, leta yarushijeho koroshya amategeko, yemerera ‘couples’ kugira abana kugeza kuri batatu.

Ubushinwa sicyo gihugu cya Aziya cyonyine gihanganye n’igabanuka ry’imbyaro no kwiyongera kw’abasaza.

Korea y’Epfo niyo ifite ikigero gito cy’abavuka ku isi kandi byitezwe ko mu 2100 abaturage bayo bazaba baragabanutseho kimwe cya kabiri.

Mu 2022 Ubuyapani bwagize umuhigo wo hasi cyane w’abavutse bacye ku mwaka – 800,000.

Naho Hong Kong mu mwaka ushize yatangaje ko izajya iha HK$20,000 (arenga miliyoni 3Frw) buri mwana uvutse, mu kurwana n’imibare iri hasi y’abavuka muri uwo mujyi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo