Mbere yo gufashwa kurangiza ubuzima bwe uyu mugore yasize ubutumwa bukomeye

Umugore wasanze nta yandi mahitamo asigaranye uretse kurangiza ubuzima bwe ku ivuriro rifasha ababyifuza ryitwa Dignitas, yasize ubutumwa bwa videwo busaba ko amategeko ahinduka ku kwemerera abantu gufashwa gupfa.

Paola Marra, wari urwaye kanseri y’amara igeze ku cyiciro cya nyuma, yapfuye ku wa gatatu ku ivuriro ryo mu Busuwisi – aho abantu barwaye bategereje gusa gupfa, cyangwa abari mu bubabare bukomeye, bemerewe gufashwa kurangiza ubuzima bwabo.

Videwo y’uyu mugore wari ufite imyaka 53, w’i Londres mu Bwongereza, yatangajwe amaze gupfa.

Kugeza ubu amategeko mu Bwongereza, mu Rwanda, mu Burundi, n’ahandi henshi ku isi abuza abantu gusaba ubufasha bw’abaganga ngo apfe.

Mu gihe cya vuba aha gufasha ababyifuza gupfa byabaye ingingo igibwaho impaka ahatandukanye.

Ababishyigikiye bavuga ko urupfu ku muntu urembye ababara kandi atazakira rukwiye kuba uburenganzira n’amahitamo ye.

Impungenge z’abatabishyigikiye ni uko abantu b’intege nke bashobora guhatirwa kwemera gufashwa kurangiza ubuzima bwabo.

Mu butumwa bwatangajwe ku wa kane, Paola Marra yavuze ko yari agiye mu Busuwisi “gupfa ku bushake kuko nta mahitamo ari muri iki gihugu [mu Bwongereza”.

Yagize ati: “Igihe uzareba ibi, nzaba narapfuye. Mpisemo gufashwa gupfa kuko nanze ko uburwayi bugeze kure bugena ukubaho kwanjye.

“Uburibwe n’ububabare bishobora kutihanganirwa. Ni isuri igenda buhoro itwara agaciro, itwara ubwigenge, itwara ibintu byose bituma ubuzima bugira agaciro.

“Gufashwa gupfa ntabwo ari ukurekura. Ahubwo, ni ugusubirana kugenzura byose. Ntabwo bisobanuye urupfu. Ahubwo bivuze agaciro.”

Mu ibaruwa ifunguye igendanye n’iyi video, uyu mugore yasabye abategetsi kumva ijwi ry’abarimo gupfa nka we no kujya impaka byihuse kuri iyi ngingo mu nteko ishingamategeko.

Ati: “Nashoboraga kumarana ikindi gihe n’inshuti zanjye n’abankunda [iyo gufashwa gupfa biba byemewe]

"Ariko, bibaye ngombwa ko nijyana kuri Dignitas kuko ntashaka ko bagira ibyo babazwa na polisi cyangwa ngo bajye mu bibazo.”

Yongeraho ati: “Mbabajwe n’uko nta mahitamo mfite. Ntekereza ko bidakwiye kandi bibabaje. Bityo kuri benshi barimo gupfa badashobora kwishyura agera ku £15,000 [hafi miliyoni 25Frw] ngo bajye kuri Dignitas, iri tegeko ry’ubugome ribategeka urupfu mu bubabare, cyangwa rikabageza ku kwiyahura.”

Dignitas ifasha abantu babyifuza kurangiza ubuzima bwabo igihe indwara zabo “ziganisha nta kabuza ku rupfu, uburibwe bukabije cyane cyangwa ubumuga butihanganirwa”.

Marra wavukiye muri Canada yafashwe videwo n’abanyamwuga kandi ikwirakwizwa n’itsinda Dignity in Dying riharanira ko gufasha gupfa abantu bakuru barembye byo gupfa kandi babyifuza bikwiye kwemerwa mu Bwongereza.

Gufasha abantu babyifuza gupfa ku mpamvu n’ibyiciro bitandukanye – cyane cyane bishingiye ku magara – biremewe mu bihugu birimo Canada, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ububiligi, no muri leta 11 kuri 50 za Amerika, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo