Impamvu ushobora kutazarambana n’uwo mukundana

Iyo umusore n’inkumi bagitangira gukundana umwe yabengutswe undi nta ko bisa. Ibyishimo bagira uko bagenda bamenyana, bagenda bakundana urwiyongera uko bwije n’uko bukeye. Baganira barebana akana ko mu jisho, kubitsana utubanga, kwizerana no kugeza ubwo bafata umwanzuro wo kubana akaramata ni ibintu warorera ku ruhande ukaba utakuraho ijisho ndetse ukaba nawe wakwifuza kuba muri bene uwo munyenga bamwe banita ijuru rito.

Muri icyo kibatsi cy’urukundo, iyo nyamusore na nyamukobwa bagihararanye, wenda ari bwo bakibana, ntibarabyarana, nta n’umwe uba atekereza ngo akurure bombi umwe ari sogokuru undi ari nyogokuru bafite abuzukuru nubwo atari benshi bagira amahirwe nk’ayo yo kuzaramba bakagera kuri icyo kigero cy’icyubahiro.

Ariko se ubwo nubwo mwabyishimira mukumva mwifuje kuzitwa ‘mukaka’ cyangwa ‘muzee’ sogokuru, muba mwumva mu by’ukuri muzihanganirana mukageza ‘70’ mukiri umwe nk’uko abaririmbyi babivuga?

Niba mwarakundaniye uko mwembi musa, wenda ni ako gasura ‘n’agataille’ kuje uburanga cyangwa ibigango bikurura abari bandi byatumye mubengukanwa, ese ubwo muzakomeza mukundane uwo mwari namara kubyara akayoboka igikoma na cyo kikamuyoboka ubundi akazana amatama n’ibicece kuri ya nda yanganaga n’iy’aba-miss?

None se ko inshingano z’urugo hari ubwo zitazongera gutuma uwo musore uzaba yamaze kuba umugabo yongera kubona umwanya uhagije wo kujya muri za nzu z’imyitozo ngororamubiri bateruriramo ibyuma byubaka umubiri ‘gyms’ ejo ahari ‘six packs’ hakazaba habaye inda ya ‘nyakubahwa’ ‘nk’iy’abapapa’, ubwo uzakomeza umukunde?

Erega n’iminkanyari izamuza mu isura ndetse no kugendera ku gakoni rugeretse, n’uwo musatsi mwiza umukundira hari ubwo uzagera igihe uveho. Ndetse n’ako kazi keza katumye ubenga wa wundi ukihitiramo uwo na ko ngo si ubukode, ejo yakabura?

Twese iyo dukundana tuba twumva ndetse tukanavuga ko ari iby’iteka ryose ‘forever’ nyamara ariko kubivuga si ko kubikora kandi ibintu byaranahindutse, ntibicyoroshye uko wabivuga ngo ube ari ko ubibashije.

Kera abantu babanaga kuko nyine umwe yabaga akeneye undi ngo abeho ubuzima afashe undi bikaba magirirane kumwe kw’akebo kajya iwa mugarura. Kuko umwe ari umugabo undi akaba umugore kenshi byabaga bihagije.

Ubu rero ibintu byaje guhinduka, ubu kugira ngo ubane n’umuntu mukundana imyaka ishire birashingira ku buryo mwembi mushyira imbaraga mu gushimishanya no gutegana amatwi.

Wenda, byakoroha kubyandika kuko ngo ‘uvuga aba atarabona’ cyane cyane muri iyo si aho abantu basigaye bikunda badakunda ababo nk’uko intumwa Pawulo yabyandikiye asa n’ubihanurira Timoteyo ikaba kandi isi aho abantu bashaka gukira bihuse kandi bagashimirira mu iriro.

Na ho se ibyerekeye ibibazo nyabyo abantu duhura na byo? Ababiri bakundana bashobora kwigobotora buri cyago cyangwa ikiza cyabageraho igihe cyose bashobora gukemura ibibazo bibugarije nta we utatse ngo yatose kurusha undi kandi atanyagiwe wenyine.

Amahirwe y’uko uzasazana n’umukunzi wawe aragerwa ku mashyi igihe cyose mugize ibibazo ntimwicarane hasi ngo mubicoce ntawe ugize icyo ahisha undi. Cyangwa se wenda uko mugenda mukura ukagenda wumva ko kurambagiza bihoraho umukunzi wawe atari ikintu cy’ingenzi.

Impamvu ni uko mu buryo bwinshi benshi badaha agaciro, kenshi kwirengagiza utuntu duto duto no kumva ko iyo umaze kubana n’umukunzi wawe ‘biba birangiye’ icyo washakaga uba ukibonye ari imwe mu mpamvu zituma umubano gabo gore wa benshi utaramba muri iki gihe.

Ahari mwe muracyakundana. Urukundo rwanyu ni icyitegererezo ndetse benshi babareberaho. Ariko urukundo rwanyu mukwiye kurugira ikintu cy’ibanze kurusha ibindi niba mushaka ko rukomeza kubaho.

Icya mbere, mukwiye kwibaza niba mwishimye. Na none ukibaza niba ukiri wa muntu w’ingenzi kurusha abandi mu buzima bw’umukunzi wawe kandi na we bikaba uko. Ibi ni ukubera ko kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, ibi ni ko bigomba kumera; ntihakwiye kuba undi muntu urutisha umukunzi wawe cyangwa we ngo amukurutishe cyane cyane igihe mwashakanye. Ese ubundi mubwiranya ukuri? Nta cyo mukingana?

Kubwizanya ukuri bivuga ko muzaganira kuri buri kibazo kireba umwe muri mwe cyangwa mwembi mufuriranye imitima mukabwirana twose nta gace na gato musigaje. Ni ukuganira kuri buri kimwe uhereye ku ngengo y’imari y’urugo kugeza kuri ka kantu gato gateye umukunzi wawe ubwoba kabone nubwo abantu benshi bakumva bakagafata nk’akantu gato kadafite akamaro.

Ese ko kera mugihura, mukimenyana mbese mugitangira gukundana mutarekeraga aho kuvugana uretse igihe cy’amasaha y’akazi cyangwa igicuku kinishye, ubu bihagaze bite?

Ukwiye kwibaza ngo “ese urukundo rwanyu rusobanura iki kuri mwe?’’ Ese ni urukundo ruguteye ishema? Wumva urufitiyemo umutekano n’umutuzo? Ruraguhangayikishije cyangwa wumva wararambiwe kuko nta cyo utakoze nyamara ukaba ubona ukomeje kunanirwa?

Iyo ujya guhitamo umukunzi muzabana cyangwa mukundana na we akaguhitamo agutoranije mu magana y’abandi ni uko muba mukeneranye, nta kabuza.

Nyamara uko imyaka ihita indi igataha. akazi, inshingano n’ibibazo by’urugo, abana na byo ntibitinda ‘guteramo’. Ese ukwiyumvanamo nk’abagitangira gukundana ni ikintu wumva gifite akamaro ku buzima bwanyu mwembi?

Ubuzima bwanyu bwerekeye ihuzabitsina buhagaze bute? Ese muracyagira buri wese akavuga icyo yifuza ko mugenzi we yamukorera mu buriri? Muracyibuka ibihe byiza mwigeze kugirana? Ubu se iyo hari ibintu bitagenda neza mubiganiraho?

Muracyisanzuranaho kandi mukumva hari ibyiyumvo bibazamukamo iyo muri kumwe? Iyo umwe muri mwe azanye igitekerezo mwishimira kuba mwembi mwagerageza kugira icyo mugikoraho? Uko mwiyumvanagamo byarayoyotse? Urukundo rwanyu rwabaye nk’inshingano mwubahiriza ku gahato?

Mukeneye mwembi kwibutsanya ko mukundana kandi mukabyerekanisha ibimenyetso. Buriya ukudahemukirana no kubera umwizerwa umukunzi wawe si uko uba utamuciye inyuma gusa ngo uryamane n’undi. Ni uguhozaho urukundo mu bikorwa. Ni ukwemerana uko buri umwe ari n’uko ibihe bimuhindukanye kandi ukavuga ushize amanga uko icyo umwe asobanuye ku wundi n’agaciro muhana.

Ubuzima ni bugufi, rero ntibigukwiye kubutakazamo n’umunota umwe wabwo. Birakwiye ko buri umwe muri mwe agira undi uw’ibanze, maze urukundo rwanyu rukajya imbere ya byose bindi mukora.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo