Sudan: Ababarirwa muri mirongo bapfuye mu gihe hahatanirwa ubutegetsi

Guhatanira ubutegetsi hagati y’igisirikare cya Sudan n’umutwe uzwi cyane witwara gisirikare kwashegeshe icyo gihugu, abasivile barenga 50 batangajwe ko bishwe.

Abahatuye bakwepaga amasasu mu murwa mukuru Khartoum, ubwo impande zombi zarwaniraga kugenzura ibiro bya perezida, televiziyo y’igihugu n’icyicaro gikuru cy’igisirikare.

Umuryango w’abaganga wavuze ko abantu 25, barimo abasivile 17, bapfiriye muri uwo mujyi.

Imirwano yadutse nyuma y’ubushyamirane bushingiye ku nzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) yifujwe iganisha ku butegetsi bwa gisivile.

Igisirikare n’abakirwanya, bo mu mutwe uzwi nka Rapid Support Forces (RSF), buri ruhande rwavuze ko rugenzura ikibuga cy’indege n’ahandi hantu hakomeye ho muri Khartoum, aho imirwano yakomeje mu ijoro.

Ibikorwa by’urugomo byanatangajwe n’ahandi mu gihugu, harimo no mu mijyi yo mu karere ka Darfur ko mu burengerazuba bw’igihugu.

Igisirikare cyavuze ko indege z’intambara zarashe ku bigo by’umutwe wa RSF, ndetse n’igisirikare cya Sudan kirwanira mu kirere cyasabye abantu kuguma mu ngo zabo ku wa gatandatu nijoro ubwo cyagenzuriraga mu kirere ibikorwa by’uwo mutwe witwara gisirikare.

Abatuye i Khartoum babwiye BBC ukuntu bataye umutwe bakanashya ubwoba, umwe muri bo avuga ko amasasu yari arimo kuraswa ku rugo baturanye.

Nibura abasivile 56 biciwe mu mijyi no mu turere two mu bice bitandukanye by’igihugu, nkuko byavuzwe n’akanama k’abaganga bo muri Sudan. Kongeyeho ko abasirikare babarirwa muri mirongo bapfuye, bamwe muri bo bakaba bari bavuriwe mu bitaro.

Bose hamwe, ako kanama k’abaganga kavuze ko abantu nibura 595 bakomeretse.

Abakozi batatu b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) bishwe nyuma yuko umutwe wa RSF n’igisirikare cya Sudan barasaniye mu kigo cya gisirikare cyo mu karere ka Kabkabiya, mu burengerazuba bw’igihugu.

Abandi bakozi babiri ba PAM bakomeretse mu buryo bukomeye, ndetse umutwe wa RSF wasahuye imodoka nyinshi za PAM.

Kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu Kwakira (10) mu 2021, abajenerali ni bo bategeka Sudan.

Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo ukuriye umutwe wa Rapid Support Forces (RSF)

Imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wa Sudan muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe wa RSF utegekwa n’umutegetsi wungirije wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, unazwi ku izina rya Hemedti.

Jenerali Dagalo yavuze ko abasirikare be bazakomeza kurwana kugeza ibigo bya gisirikare byose bifashwe.

Kuri ibyo, igisirikare cya Sudan cyavuze ko nta biganiro kizagirana na we "kugeza hasheshwe umutwe witwara gisirikare wa RSF".

Ubwongereza, Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) byasabye ko imirwano ihita ihagarara. Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yavuganye na Jenerali Burhan na Jenerali Dagalo, abasaba guhagarika urugomo.

hirikwa ry’ubutegetsi ryo mu 2021 ryasoje igihe cy’imyaka irenga ibiri abasirikare n’abasivile bari bamaze basangiye ubutegetsi.

Ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi yagezweho nyuma yuko uwari Perezida w’umunyagitugu Omar al-Bashir, wari umaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi, ahiritswe n’igisirikare nyuma y’imyigaragambyo ya rubanda.

Kuva haba iryo hirikwa ry’ubutegetsi, i Khartoum hagiye haba imyigaragambyo mu buryo buhoraho y’abaharanira demokarasi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo