Perezida wa Rayon Sports yamurikiwe ibikombe 2 byegukanywe n’ikipe y’abagore bamusezeranya guhagarira neza igihugu (AMAFOTO)

Ikipe y’abagore ya Rayon Sports yamurikiye ibikombe bibiri begukanye Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele, bamusezeranya kuzitwara neza mu mikino nyafurika ubwo bazaba baserukiye igihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024 mu Karumuna. Abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bayobozi bo mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports bamuritse igikombe cya Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro begukanye uyu mwaka mu gihe ari nawo mwaka wa mbere bakinaga mu cyiciro cya mbere.

Perezida wa Uwayezu yashimiye by’umwihariko buri wese wagize uruhare ngo ibi bikombe byombi bitahe muri Rayon Sports kuko ngo ari nayo ntego bari bihaye ubwo bari batangiye umwaka w’imikino.

Nyuma yo kubashimira, nabo bamusezeranyije kuzitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CECAFA izabera muri Ethiopia ikanatanga itike yo gukina imikino ya CAF Champions League.

Murego Philemon ushinzwe umutekano mu ikipe ya Rayon Sports niwe wari MC muri uyu muhango

Ibikombe 2 nibyo iyi kipe yegukanye muri uyu mwaka...Visi kapiteni na kapiteni Kalimba Alice nibo babishyikirije umuyobozi wa Rayon Sports

Rwaka Claude , umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC ati " Perezida ngibi ibikombe twahigiye umwaka utangiye, none twabigezeho"

Kalimba Alice, kapiteni wa Rayon Spots WFC

Mukeshimana Dorothée, Visi Kapiteni wa Rayon Sports WFC

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele na we yahise ashimira Uwimana Jeanine, Presidente w’icyubahiro w’iyi kipe ari na we ugira uruhare runini mu kuyiba hafi

I bumoso hari Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports, ....i buryo hari Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

Abakinnyi bose bagiye bafata ifoto n’ubuyobozi

Rwaka na Fleury bafatanya gutoza iyi kipe bishimiye umusaruro w’ibyo bagezeho

Eulade, umuganga muri Rayon Sports WFC

Nkubana Adrien ushinzwe umutungo muri Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo