Umunsi mukuru wa Aid el-Fitr itariki yawo igenwa gute?

Impera z’ukwezi kwa Ramadani, gufatwa ko ari gutagatifu mu idini ya isilamu, zizihizwa mu birori bikomeye by’idini bizwi nka Aid al-Fitr, aho imiryango ihura yambaye imyenda yabo myiza kurusha indi kugira ngo bategure ibirori.

Ariko ku rwego rw’isi umunsi nk’uyu ku buryo bukomeye gutya, biragoye ku buryo butangaje kumenya igihe uzabera nk’uko Ahmen Khawaja abisobanura.

Imbaraga z’umubumbe w’ukwezi

Ahagana ku mpera za ramadani, abayisilamu barenga miliyari imwe na miliyoni maganacyenda (1.900.000.000) ku isi bizera ko cyera kabaye ijuru rifunguka rikabereka ikimenyetso cy’uko ari igihe cyo gutangira ibirori.

Isilamu ikurikiza kalendari (ingengabihe) y’ikimyetso cy’umubumbe w’ukwezi, igendana n’impinduka z’ukwezi. Ramadani itangira mu kwezi kwa cyenda.

Buri mwaka, buri kwezi k’umubumbe kugira iminsi igera kuri 11 mbere y’umwaka w’izuba ubanza.

Kubahiririza ingengabihe y’umubumbe w’ukwezi ni ingenzi ku bayisilamu kandi bigira uruhare rukomeye mu buryo babaho mu gihe cya ramadani.

Abayisilamu bariyiriza mu gihe cya ramadani, bakirinda kurya no kunywa kuva mu rucyerera kugeza izuba rirenze.

Iyo amezi ya kiyisilamu aza kuba abarirwa ku ngengabihe y’izuba, aho ibihe bizwi ku buryo buhoraho, abatuye mu turere tumwe tw’isi bari kujya bakora ramadani mu cyi, mu gihe abandi mu tundi duce tw’isi ramadani icyo gihe yaba mu itumba, mu gihe cy’iminsi migufi.

Mu kubahiriza ingengabihe y’umubumbe w’ukwezi rero, buri muyisilamu agira igisibo mu bihe bitandukanye (bikanatuma rero agira ibihe bya buri munsi by’igisibo kirekire cyangwa kigufi) mu myaka igera kuri 33 y’ubuzima bwe.

Urujijo

Ibirori bya Aid al-Fitr biba ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi kwa Shawwal, ariko isilamu ntabwo yibanda ku itariki ihamye.

Mu gihe bamwe bakurikiza ingengabihe y’umubumbe w’ukwezi ihoraho abandi bagakurikiza ibirango by’inyenyeri mu gutangaza ukuza k’ukwezi gushya, ubwinshi bw’abayisilamu ntibizihiza ukwezi gushya batarabona umubumbe w’ukwezi mu cyirere.

Bamwe mu bayisilamu bakoresha indebakure z’ibyuma byo mu bwoko bwa télescope mu kwemeza umubumbe mushya w’ukwezi mu kugena itariki ya Aid al-Fitr.

Ibi bikorwa cyane cyane n’abategetsi ba kiyisilamu, aho kuba abantu ubwabo birebera mu cyirere cy’ijoro.

Amatariki ya Aid nta na rimwe ahura ku isi hose, ariko muri rusange aba atandukanyijwe n’umunsi umwe cyangwa ibiri.

Nk’urugero, abategetsi ba Arabiya Sawudite, igihugu cyiganjemo abayisilamu bo mu bwoko bw’abasunite (sunnite), ahavukiye isilamu, batangaza intangiro n’impera za ramadani bagendeye ku buhamya bwa rubanda bitegereza umubumbe w’ukwezi bakoresheje amaso yabo gusa.

Abayisilamu benshi bo mu bindi bihugu nabo babigenza gutya.

Ariko Irani, irimo abayisilamu benshi bo mu bwoko bw’abashiyite (chiite) na ba nyamucye b’abasuni, bakoresha imvange ya byombi: abashiyite bagendera ku bitangazwa n’umutegetsi w’ikirenga Ayatollah Ali al-Sistani, mu gihe ba nyamucye b’abasuni bo bakurikiza iby’abakuru babo mu nyigisho z’idini.

Turukiya, igihugu mu rwego rw’amategeko kitagendera ku idini, yo ikoresha imibare y’inyenyeri mu kumenya intangiro n’impera za ramadani.

Mu Burayi, benshi mu bayisilamu bategereza ibitangazwa n’abakuriye imiryango yabo, kabone n’ubwo bishobora guterwa no kwitegereza umubumbe w’ukwezi mu bindi bihugu by’abayisilamu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo