Rep. Guard yatsinze Division 4 ikomeza kuyobora itsinda (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yanyagiye iy’abasirikare bo muri Division ya kane ibitego 3-0 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda w’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament”.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Wari umukino wa gatatu ku makipe yombi. Yombi ari mu itsinda rya kabiri hamwe na Air Force One ndetse na Gen. Headquarter.

Muhire Faustin niwe wafunguye amazam mu minota ya mbere y’igice cya mbere kuri coup franc yateye neza cyane. Gashayija winniye asimbuye niwe watsinze igitego cya kabiri mu gice cya kabiri, Shema Mike na we wari winiye asimbuye atsinda icya gatatu.

Kugeza ubu Rep. Guard ifite amanota 9 ikaba izigamye ibitego 11. Ikurikiwe na Division ya 4 ifite amanota 6, Gen. Headquerter ifite amanota atatu mu gihe Air Force itarabasha kubona inota.

I buryo hari Hitimana Thierry, umutoza mukuru wa Rep. Guard Rwanda, i bumoso hari Gasana, umutoza wungirije

11 Division ya 4 yabanje mu kibuga

11 Rep. Guard yabanje mu kibuga

Babanza gufata ifoto na Maj. Kabera ukuriye iyi kipe hamwe n’imikino muri rusange muri Rep. Guard Rwanda

Abasirikare bo muri Division ya 4 bari baje gushyigikira bagenzi babo

Ikosa yakoze hafi y’urubuga rw’amahina ari myugariro wa nyuma yamuhesheje ikarita itukura ari nayo yavuyemo coup franc Rep. Guard yatsinzemo igitego cya mbere

Muhire Faustin watsinze igitego cya mbere cya Rep. Guard

Bagaragaza ibyishimo mu buryo bwihariye ari nako bakomeza gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo baba bari mu kibuga

Shema Mike winjiye asimbuye akanatsinda igitego

Gashayija watsinze igitego cyiza cya kabiri n’umutwe

Uwambaye ingofero ni Peter ni umufana wa Rep. Guard w’Imena ndetse akaba ayiherekeza aho igiye hose

Imwe mu ntego z’iyi mikino ni ugukora siporo, abasirikare bakongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi

Barashimira aba basore babahagararira mu kibuga kuba bakomeje kwitwara neza

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo