Perezida wa Rayon Sports yeretse ikipe y’abagore inka yabagabiye (AMAFOTO)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yeretse ikipe ya Rayon Sports y’abagore inka yari yabagabiye umwaka ushize ubwo bari bamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 nibwo Uwayezu Jean Fidele yeretse iyi kipe iyo nka. Ni igikorwa cyabereye i Nyanza ku Mayaga ku ivuko rya Uwayezu Jean Fidele.

Mbere yaho, ikipe ya Rayon Sports WFC yari yabanje kujya ku Karere ka Nyanza kwereka ubuyobozi bw’aka Karere ibikombe bibiri begukanye uyu mwaka.

Nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona, Rayon Sports izitabira imikino mpuzamahanga ya CECAFA izabera muri Ethiopia ikanatanga itike yo gukina imikino ya CAF Champions League.

Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona begukanye babimurikiye Akarere ka Nyanza

Babanje gufata umwanya bashimira Imana ibyo bagezeyo, isengesho ryabereye muri Chapelle iri ku ivuko rya Uwayezu Jean Fidele

Inka Perezida Uwayezu Jean Fidele yagabiye ikipe ya Rayon Sports WFC ...ubu irahaka

Claude Muhawenimana, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports na Uwimana Jeanine , Presidente w’icyubahiro wa Rayon Sports WFC bishimiye inka bagabiwe

Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic (i buryo) na Olivier, umufana w’imena wa Rayon Sports WFC bishimiye gutemberera ku Mayaga

Perezida Uwayezu yagiranye ibihe byiza n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports yanamusezeranyije kuzitwara neza ubwo izaba isohokeye igihugu muri CECAFA izabera muri Ethiopia

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo