Umugore wa kabiri mu rubanza rwa Trump

Urubanza ruregwamo Donald Trump rushingiye ku kwishyura Stormy Daniels, umugore wahoze ari umukinnyi wa pornography. Gusa abashinjacyaha banakomoje ku wundi mugore.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko hari ubwishyu bwakorewe Trump ku “mugore 1” – uwo ibimenyetso bivuga ko ari Karen McDougal.

Karen yahoze ari amurika imideli mu gitangazamakuru cy’imyidagaduro Playboy. Kimwe na Daniels, na we avuga ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Trump.

Yavuze ko umubano wabo w’ibanga wamaze amezi 10. Trump ahakana ko yigeze agirana ibihe n’uyu mugore.

Ibi ni bimwe mu byo tuzi kuri Karen McDougal n’uburyo aza muri uru rubanza.

Yavukiye muri leta ya Indiana muri Amerika mbere yo kwimukira i Michigan akiri umwana, ari mu myaka 20 yatangiye kumurika imideli yo koga mu marushanwa.

Yaje kugera muri Playboy aho mu 1998 yatwaye igihembo cya ‘Playmate of the Year’ anatorwa nk’umumurikamideli mwiza wo mu myaka ya 1990 inyuma ya Pamela Anderson.

Nyuma yaje gukora nk’umutoza w’igororangingo, aza kuba umugore wa mbere wagiye ku rupapuro rwa mbere rwa Men’s Fitness magazine mu 1999. Mu gihe kitari kinini yanabayeho umukinnyi wa filimi.

Mu 2006, New Yorker magazine yanditse ko nk’uko Karen yabivugaga, yahuye na Trump mu nzu ikoreramo Playboy i Los Angeles, aho Trump yari aje gukora ikiganiro cy’uruhererekane mu mashusho, The Apprentice.

Karen avuga ko Trump, wari ufite umugore icyo gihe, “yahise ankunda ako kanya, akomeza kumvugisha – ambwira uburyo ndi mwiza, n’ibindi.”

Karen McDougal avuga ko we na Trump bagiranye umubano w’amezi 10, kandi ko babonanaga “nibura gatanu mu kwezi”. Yabwiye CNN ko umubano wabo warimo urukundo no kumvikana.

Mu 2016, ariho yiyamamariza gutegeka Amerika, Karen yasinye amasezerano y’agaciro ka $150,000 (arenga miliyoni 160Frw) yo kubwira gusa inkuru ye ikinyamakuru cy’imyidagaduro The National Enquirer.

Ayo masezerano yamutegekaga kutavuga ku mugaragaro iby’uwo mubano yavugaga.

Icyakora, icyo kinyamakuru ntikigeze gitangaza iyo nkuru yakibwiye, maze Karen avuga ko yashutswe kugira ngo iby’uwo mubano we na Trump ntibigere hanze.

Kugura inkuru ugambiriye kuyihamba ngo ntivugwe muri Amerika bizwi cyane nka "catch and kill" – kandi National Enquirer bivugwa ko yabikoze kugira ngo icubye inkuru zose mbi kuri Trump.

Mu 2021, Komisiyo ya Amerika ishinzwe amatora, ishinzwe iyubahirizwa ry’itegeko ry’imari rigenga amatora, yemeje ko iki gitangazamakuru cyakoze ibinyuranyije n’amategeko mu kwishyura inkuru ya Karen ariko kikayinyonga ntitangazwe.

Hugh Hefner wa Playboy Magazine ari kumwe na Karen McDougal ku nyubako y’iki kinyamakuru i Beverly Hills mu 1998

Iyi komisiyo yasanze amafaranga yishyuwe Karen mu gihe cy’amatora ya 2016 anyurangije n’amategeko yo kwiyamamaza. Iki kinyamakuru cyaciwe amande ya $187,500 (miliyoni zirenga 200Frw).

Ku rubuga rwe, Karen McDougal avuga ko ari umumurikamideli, umwanditsi w’inkuru, umujyanama n’umuvugizi w’abakora kumurika imideli.

Yiyita umujyanama ku kumenyekanisha kurushaho “indwara iva ku kongeresha amabere”, avuga ko ibyo bateye mu ye bayongera byamuteye uburwayi. Mu 2017 yabikujemo.

Mu 2018, yasabye imbabazi ku mugaragaro umugore wa Donald Trump, Melania, kubera kumuca inyuma ku mugabo we, yagize ati: “Mbabarira. Nanjye sinakwifuza ko bimbaho.

“Iyo nsubije amaso inyuma, aho nari ndi icyo gihe, nzi ko bitari bikwiye. Ndabyicuza rwose. Nzi neza ko byari ibintu bibi ndimo.”

Mu 2018, Karen yasabye imbabazi umugore wa Trump, Melania, avuga ko nawe atakwifuza ko ibyo yakoze bimubaho

Trump yakomeje guhakana ko hari umubano w’ibanga yagiranye n’uyu mugore.

Ikirego ahanganye na cyo mu rukiko ni icyo kwishyura ngo acecekeshe Stormy Daniels.

Ibirambuye kuri Karen McDougal biri mu nyandiko y’ibimenyetso y’umushinjacyaha wa Manhattan, itangwa nk’ibindi birebana n’iki kirego kuri Trump.

Mu rukiko Trump yahakanye ibyaha byose yarezwe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo