Impagarara nyuma y’uko umunya Ukraine atowe nka Miss w’Ubuyapani

"Imbogamizi zishingiye ku ruhu, zabaye ingorabahizi ku kwemerwa nk’Umuyapani."

Uko ni ko Carolina Shiino yavuze ari kurira mu magambo y’Ikiyapani cyiza nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani [Miss Japan] ku wa Mbere.

Umunyamideli w’imyaka 26, wavukiye muri Ukraine, yimukanye n’umuryango we mu Buyapani afite imyaka itanu gusa y’amavuko, arererwa ahitwa Nagoya.

Ni we mukobwa wa mbere wahawe ubwenegihugu bw’Ubuyapani utsinze irushanwa ry’uburanga, ariko intsinzi ye yazuye impaka zishingiye ku gisobanuro cyo kuba Umuyapani.

Mu gihe bamwe bemeye intsinzi ye "nk’ikimenyetso cy’ibihe", abandi bavuze ko adasa nk’uko "Nyampinga w’Ubuyapani" yagombye kuba asa.

Intsinzi ye ije nyuma y’imyaka 10 Ariana Miyamoto, abaye umukobwa wa mbere uvanze amaraso [bi-racial] wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani muri 2015.

Ariana Miyamoto ni we mukobwa wa mbere ufite amaraso avanze wambitswe ikamba rya Miss Japan

Icyo gihe, intsinzi ya Miyamoto, ufite nyina w’Umuyapanikazi na se w’Umwirabura w’Umunyamerika, yasembuye ibibazo byo kumenya niba umuntu ufite amaraso avanze yagombye guhabwa uburenganzira bwo gutsinda irushanwa.

Ubu, kuba Shiino nta mizi y’amaraso afite mu Buyapani ishingiye ku babyeyi, byarakaje bamwe ku mbuga nkoranyambaga.

Bumwe mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze yitwa Twitter, buragira buti: "Uyu muntu watowe kuba Nyampinga w’Ubuyapani nta n’amaraso nibura avanze y’Ubuyapani afite ahubwo ni Umunya Ukraine 100%. Ni mwiza rwose, ariko iri [ni irushanwa] rya ’Nyampinga w’Ubuyapani’. Ubuyapanikazi bwe buri he?"

Ubundi butumwa buti: "Iyo aza kuba ari Umuyapanikazi uvanze, [nta kibazo rwose]. Ariko afte 0% by’amaraso y’Ubuyapani kandi nibura ntiyanavukiye mu Buyapani."

Abandi bavuze ko intsinzi ye iri gutanga "ubutumwa bubi" ku bandi mu gihugu.

"Ntekereza ko byumvikana ko Abayapani bashobora kubona ubutumwa bubi igihe umuntu usa n’Umunyaburayi yiswe Umuyapanikazi w’uburanga kurusha abandi[Bayapanikazi]."

Abandi bibajije niba guhitamo umunyamideli wavukiye muri Ukraine ari icyemezo cya politike.

Umwe yagize ati: "Iyo aza kuba yaravukiye mu Burusiya, ntiyari gutsinda. Nta mahirwe rwose. Birumvikana ko icyemezo ubu ari icya politike. Ni umunsi mubi ku Buyapani."

Ai Wada, utegura irushwanwa rya Miss Japan, yabwiye BBC ko abatanga amanota (judges) bahisemo Shiino bafite "icyizere cyuzuye."

Madamu Wada ati: "Avuga kandi akandika mu Kiyapani cy’ikinyabupfura."

"Ni Umuyapanikazi kuturusha."

Mu Mwaka ushize, igihe Shiino yahabwaga ubwenegihugu, yari yatangaje ku rubuga rwe rwa Instagram, ko ashobora kuba "adasa n’Abayapani", ariko ko imitekererereze ye "yahindutse nk’iy’Abayapani" kubera ko yakuriye mu Buyapani.

Kandi igiye yacyiraga igihembo nka Miss Japan muri 2024, yavuze ko gutsinda byari "indoto."

Ati: "Kwemerwa nk’Umuyapanikazi muri iri rushanwa binyuzuzamo ishimwe."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo