Ibihembo bya Trace Awards &Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda (AMAFOTO)

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Televiziyo ya Trace imaze ibayeho ikanaba ku isonga mu guteza imbere umuziki by’umwihariko uwo muri Afurika, Trace irateganya gutangiza ku mugaragaro ibirori bya Trace Awards & Festival bizabera i Kigali mu Ukwakira k’uyu mwaka.

Trace Awards & Festival ni ibirori byo guhemba abanyamuziki b’Abanyafurika n’abakomoka kuri uyu mugabane baba hanze yawo bizabera bwa mbere i Kigali ku matariki ya 20 n’iya 21 Ukwakira uyu mwaka bikabanzirizwa n’iserukiramuco ry’iminsi ibiri mu rwego rwo gususurutsa abakunzi ba muzika n’abandi bantu bose bakunda ibikorwa by’ubuhanzi n’ababigiramo uruhare.

Biteganijwe ko ibi birori by’amasaha atatu byo ku ya 21 z’ukwezi kwa cumi bizaca ako kanya ‘live’ kuri televiziyo rubanda rwo ku isi yose baryoherwa n’umuziki w’umwimerere wo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Trace Awards & Festival ni ibirori byateguwe na Trace Group ku bufatanye na Visit Rwanda, gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo, ndetse na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cy’ubucuruzi gifite mu maboko inyubako ya BK Arena.

Byitezwe ko ibi birori bizabera muri BK Arena bizitabirwa n’abasaga 7500 baturuka muri Afurika no ku isi yose muri rusange. Bikaba ari ibihembo bizibanda kandi bigaha agaciro inyjyana nyafurika zirimo Afrobeat. Dancehall Afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, R&B, na Rumba.

Abahanzi bagera kuri 50 barimo ab’ibyamamare bikomeye nka Burna Boy, Davido, Rema, Tiwa Savage bari mu bari ku rutonde rw’abazatoranywamo abahabwa ibihembo ndetse bikaba byitezwe ko nab o bazaba bari i Kigali muri ibi birori.

Aganira n’itangazamakuru i Kigali kuri uyu wa kane, tariki ya 1 Kamena 2023, umuyobozi wa Trace Group akaba kandi umwe mu bayishinze, Olivier Laiuchez yagize ati “Kuva umunsi wa mbere ibayeho, Trace yagiye iteza imbere kandi yerekana uruhurirane n’imbaraga z’umuco nyafurika. Nta bundi buryo bwiza bwo kwizihiza isabukuru yacu bwaruta iki gitaramo gishya n’ibi birori ndangamuco [bizabera i Kigali].”

Yongeyeho ati “Trace Awards ni uburyo bwacu bwo kwizihiza no guha agaciro ubuhanzi, icyerekezo n’uruhare abanyamuziki n’abandi bose bafite aho bahurira n’uruganda ndangamuco mu birori nk’ibi bidasanzwe byibutsa agaciro n’ibyiza bakoreye Afurika n’isi muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) Janet Karemera yavuze ko gufatanya na Trace biri mu murongo w’ibindi bikorwa igihugu cyatangije mu rwego rwo guteza imbere uruganda rwa muzika nyarwanda rutera imbere umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Dushimishijwe cyane ko ibirori byo gutangiza ibihembo bya Trace Awards bizabera bwa mbere mu Rwanda kandi twiteguye ndetse dutegerezanije amatsiko iki gikorwa guhuruza isi yose mu kwishimira no kwizihiza umuco nyafurika mu gihugu cyacu cyiza, bizadufasha kugaragaza u Rwanda nk’igihugu wasura ukishimira ibyiza ndangamuco ariko na none nk’igihugu gishobora kwakira ibikorwa n’ibirori byo ku rwego mpuzamahanga bihuruza isi.”

“Kwakira iki gikorwa mu Rwanda bizaba uburyo n’umwanya ku ruganda rw’imyidagaduro rwacu rukomeje gutera imbere ngo rugaragaze ubwarwo ihangadusha rufite, impano ndetse n’umurage ndangamuco u Rwanda rubumbatiye.”

Karemera yanavuze kandi ko Visit Rwanda ishobora kongera amasezerano na Trace agakomeza na nyuma y’ibi birori biteganijwe kuba bwa mbere.

Trace yashinzwe mu mwaka wa 2003 ikaba televiziyo ya mbere mpuzamahanga icuranga kandi ikibanda ku muziki n’umuco wo muri Afurika kandi ikaba ishishikajwe n’iterambere ry’urubyiruko rwo kuri uyu mugabane ndetse n’abahanzi by’umwihariko.

Trace igera ku bantu basaga miliyoni 350 bari mu bihugu bigera ku 180.

Umuyobozi mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez niwe wasobanuye byimbitse uko Trace Awards & Festival izabera mu Rwanda iteguye

Arthur Asiimwe umuyobozi wa RBA yari muri BK Arena ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru

Bruce Melody ari mu banyarwanda bazaba bari muri Trace Awards & Festival

Abahanzi batandukanye bitabiriye iki gikorwa basobanurirwa uko kizakorwa n’uko bizarushaho kuzamura muzika yabo n’ubuhanzi muri rusange

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) Janet Karemera

Kyle John Schofield wari uhagarariye QA Venue Solutions Rwanda ifite mu nshingano BK Areba izaberamo iki gikorwa

Lucky wa RBA mu babajije ibibazo bitandukanye

Danny Mucira uhagarariye Trace East Africa

Karemera yavuze iki gikorwa gihambaye kandi byahoze ari indoto ko cyabera mu Rwanda

Abanyamakuru batandukanye n’abo mu binyamakuru mpuzamahanga bitabiriye iki kiganiro

Nduwimana Jean Paul Noopja akaba n’umuyobozi wa Studio ikora umuziki ya Country Records niwe uhagarariye televiziyo ya Trace East Africa mu Rwanda

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo