Agahinda k’abafana ba muzika kubera inkuru yo gutandukana kwa Sauti Sol

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora ibitaramo bya nyuma mbere y’uko ritandukana “kugeza igihe kitazwi”, inkuru benshi bagaragaje ko ibababaje cyane.

Iri ni itsinda rya muzika rikomeye kandi rizwi cyane mu karere rimaze imyaka hafi 20 rikorana muzika, rigizwe n’abasore bane Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno, na Savara Mudigi.

Mu itangazo ku rubuga rwa Instagram, iri tsinda ryavuze ko ibitaramo bagiye gukorera muri Amerika, i Burayi, na Canada ari “amahirwe ku bafana” yo kubona Sauti Sol hamwe “inshuro ya nyuma”.

Abafana benshi ba muzika yabo mu karere, by’umwihariko iwabo muri Kenya, bagaragaje ko bababajwe no gutandukana kw’aba bagabo bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka; Suzanna, Kuliko Jana, Melanin, Isabella, Nerea, cyangwa Unconditionally Bae.

Ku itangazo ryo gutandukana kwabo,umwe mu bakunzi babo yagize ati: “Bagabo nimwiyunge, turabakunda rwose…muri ishusho y’umuziki wa Kenya…ndababaye”

Undi ati: “Iki gitekerezo ndagisibye, Sauti Sol ni yo ’band’ yonyine muri Africa uretse na Kenya…Iki gitekerezo ndagisibye.”

Undi ati: “Ibi rwose ntabwo mbyiteguye”.

Naho undi ati: “Nimutandukana umuntu wenyine uzakomeza akabishobora ni Bien..”

Undi ati: “Nyabuneka nimuzenguruke bimwe mu bihugu byacu bya Africa mbere y’uko mutandukana. Africa irabakunda igakunda na muzika yanyu.”

Nta mpamvu izwi itumye iri tsinda rya muzika rigiye guhagarika gukorera hamwe, gusa abarigize bavuze ko bazakomeza kuba inshuti no guhuzwa n’imishinga bafitanye hamwe.

Bavuze ko mu mpera z’uyu mwaka bazakora igitaramo cya nyuma ku bakunzi babo muri Kenya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo