Israel Otobo wari MVP wa Dynamo ayivuyemo nyuma y’uko isezerewe muri BAL

Ikipe ya Dynamo yo muri shampiyona ya Basketball mu Burundi yatangaje ko Israel Otobo wabaye umukinnyi warushije abandi (MVP) mu mwaka ushize yayivuyemo nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

Iyi kipe iherutse gusezererwa mu irushanwa nyafurika yari igiyemo bwa mbere, Basketball Africa League, kuko itemeye kwambara umwambaro wanditseho “Visit Rwanda”.

Israel Otobo w’imyaka 19, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga n’impano vuba aha, yari uherutse kuvuga ko BAL ari amahirwe ye yo kwiyerekana kurushaho.

Amakuru, ataremezwa n’impande zombi, avuga ko Otobo yaba yamaze kumvikana na APR BBC yo mu Rwanda.

Otobo yabonetse cyane mu 2022 muri shampiyona y’iwabo muri Nigeria, abakuriye Dynamo nibwo bamushimye bamuramuzana ngo akine ‘saison’ ya 2022/2023.

Otobo yafashije Dynamo guhigika mucyeba wayo ukomeye Urunani, no gutwara igikombe iyi kipe y’icyatsi n’umweru yaherukaga mu 2018. Otobo yarangije iyo ‘saison’ ari we MVP.

Umwaka ushize Dynamo yashimishije benshi mu Burundi no mu karere ubwo yabonaga ticket yo gukina BAL nyuma y’urugamba rutoroshye, bafashijwemo na MVP wabo Israel Otobo (wambaye 75)

Dynamo imaze kuba iya mbere mu Burundi, yahise yinjira mu majonjora y’ibanze ya BAL muri Tanzania aho yabaye iya kabiri, ikomereza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora muri Africa y’Epfo aho yabonye ’ticket’ yo gukina BAL ya 2024 ibaye iya gatatu.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko mu mpera za 2023 ku mukino w’umwanya wa gatatu, Dynamo yatsinze bigoranye COSPN yo muri Madagascar amanota 79 kuri 78, ihita iba ikipe ya mbere yo mu Burundi yari ibonye ’ticket’ yo gukina iri rushanwa ry’amakipe akomeye muri Africa.

Muri ayo majonjora Otobo, ureshya na 2,3m, yatsindiraga Dynamo ikigereranyo cy’amanota 14 ku mukino akanafata imipira 14 yo ku nkangara (rebounds), nk’uko bitangazwa n’impuzamashyirahamwe ya Basketball ku isi, FIBA.

Nyuma yo kubona ’ticket’ ya BAL, FIBA yasubiyemo Otobo agira ati: “Gukina BAL bizamfungurira amahirwe kuko ariyo ‘scène/stage’ iruta izindi ku mugabane” wa Africa.

Ati: “Intego yanjye ni ukubona amahirwe hanze y’umugabane, muri Amerika cyangwa Iburayi kandi nizeye ko nabishobora, kandi narushaho kuba umukinnyi mwiza mbonye ayo mahirwe”.

Gusa amahirwe ye yo kwigaragaza muri BAL uyu mwaka asa n’atagishobotse nyuma y’uko Dynamo isezerewe ikinnye umukino umwe gusa.

Bamwe mu bakunzi ba Basketball mu Rwanda no mu Burundi bashinja abategetsi b’u Burundi kubuza Dynamo kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda, no kuzana umwuka mubi wa politike n’igitugu mu mikino.

Dynamo yatangaje ko ishimira Otobo “ku mbaraga zose n’umuhate yatanze ku ikipe kandi imwifurije ibyiza”.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo