Gorilla yatsinze Police FC, Hadji abyinira ku rukoma (AMAFOTO)

Ikipe ya Gorilla FC yatsinze Police FC ibitego 2-0 bituma yongera amanota mu rugamba rwo gukomeza kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, intsinzi yashimishije cyane nyiri iyi kipe Hadji Youssuf Mudaheranwa.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa sita n’igice.

Gorilla FC yashakaga amanota 3 ayifasha mu gukomeza kwizera kuzaguma mu cyiciro cya mbere mu rugamba ihatanyemo n’amakipe atandukanye arimo Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma ariko ikaba iheruka gutsinda Gasogi United bigatuma nayo ikomeza kugira icyizere cyo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere. Andi makipe arimo Bugesera FC na Etincelles FC ziri buhure mu mukino w’ishiraniro uteganyijwe kuri iki cyumweru.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, imodoka yakoze impanuka imanuka kuri ’escaliers’ za Stade ivuye muri Parking gusa ntiyagira umuntu ihitana cyangwa ikomeretsa.

Irakoze Darcy niwe watsindiye Gorilla FC ibitego byombi mu minota ya nyuma y’umukino: Ku munota wa 83 n’uwa 88.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gorilla ihita igira amanota 26 ihita irusha Etoile de l’Est amanota 4 mbere y’uko zihura mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona ku wa kabiri tariki 2 Mata 2024 kuri Stade ya Ngoma.

Gorilla kandi yahise inyura kuri Bugesera ifite amanota 23 na Etincelles FC ifite 25 mbere y’uko zo zikina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona ubera i Bugesera kuri iki cyumweru.

Ubwo abakinnyi b’abasimbura bari batangiye kwinjira mu kibuga, iyi modoka yakoze impanuka yatunguranye imanuka muri stade ivuye muri Parking gusa nta muntu n’umwe yahitanye cyangwa ngo imukomeretse

11 Police FC yabanje mu kibuga

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Mu mikino irimo amakipe ahatanira kutamanuka, nibura mu basifuzi 4, hari kujyamo 2 mpuzamahanga

Ivan Minnaert utoza Gorilla FC

Umunyezamu Rihungu wavunitse aba yaje gushyigikira bagenzi be

Uko ikipe ye yinjizaga igitego, Hadji Youssuf Mudaheranwa yahagurukaga akagaragaza ibyishimo bidasanzwe... Ni mu gihe kuko Gorilla yari imaze imikino 8 nta ntsinzi

Desailly, umwe mu baba hafi cyane ikipe ya Gorilla na we yishimiye aya manota 3 mu buryo budasanzwe

Irakoze Darcy (uri hagati) niwe watsinze ibitego byombi byahesheje intsinzi Gorilla FC

Umukino urangiye, nibwo ya modoka yakuwe muri Stade

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo