AMAFOTO 500 utabonye APR FC itsinda Rayon Sports, abafana bayo bagatigisa Pele Stadium

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 ihita iyirusha amanota 13.

Ni umukino wabaye saa 15h00’ zo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yashakaga kuzuza imikino 5 idastsindwa na APR FC cyane ko muri 4 yaherukaga kubahuza yatsinzemo 3 bakanganya umwe, ntabwo yahiriwe n’uyu munsi kuko yaje gutsindwa uyu mukino.

Ibitego biri bya APR FC byatsinzwe na Niyigena Clement ku munota wa 4 na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 79 byafashije Umufaransa utoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu gutsinda bwa mbere uyu mukino w’agapingane wa mbere mu rw’Imisozi 1000 (Thousand Hills Derby), wari uwa 3 atoje, ibiri iheruka yatsinzwemo umwe anganya undi.

Ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 58, Rayon Sports ya kabiri ifite 45.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo