Ubuhinde bwitezweho gukora amateka bugeza icyogajuru ku mpera y’epfo y’Ukwezi

Ubuhinde bwiteguye kwandika amateka none kuwa gatatu aho icyogajuru cyabwo cya gatatu biteganyijwe ko kigwa ku Kwezi.

Niba iki cyogajuru kiswe Chandrayaan-3 cyorurutse neza, Ubuhinde buraba igihugu cya mbere kigejeje icyogajuru ku mpera y’epfo y’Ukwezi itazwi cyane.

Intego yacyo ya mbere ni uguhiga amazi y’urubura, ayo abahanga bavuga ko ashobora gufasha mu gitekerezo cy’uko ahazaza abantu bazatura ku Kwezi.

Iki cyogajuru cy’Ubuhinde kiragerageza ibi nyuma y’iminsi micye ikitwaga Luna-25 cy’Uburusiya gishwanyutse ubwo cyageragezaga kururuka muri ako gace k’Ukwezi.

Chandrayaan-3 niyururuka neza biragira Ubuhinde igihugu cya kane kigejeje neza icyogajuru ku Kwezi – Amerika, icyahoze ari URSS, n’Ubushinwa nibyo byagejeje ibyogajuru hafi ya koma (umurongo ugabanyamo ukwezi ibisate bibiri) y’iyi nyenyeri.

Mu 2019 icyogajuru Chandrayaan-2 cy’Ubuhinde cyagerageje kugwa kuri iyi mpera y’epfo y’Ukwezi ariko mu kururuka kigonga ubutaka bwaho kirashwanyuka.

Uyu munsi rero amaso yose ahanzwe Chandrayaan-3.

Iki cyogajuru gifite imashini ituma kigwa(lander), kikanagira ikinyamitende kizavamo kikagenda ku Kwezi, cyahagurutse ku isi tariki 14 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga mu majyepfo y’Ubuhinde.

Icyo kinyamitende gipima 26kg bakise Pragyaan ijambo ry’ururimi rwa Sanskrit risobanuye ubuhanga, nicyo kizagenda ku butaka gikora ubushakashatsi.

Uru rugendo ku kwezi ruteye amatsiko n’amashyushyu abantu benshi by’umwihariko Abahinde, aho muri iki gihugu benshi banditse ubutumwa bwifuza ko rugenda neza.

Isro, ikigo cy’iby’isanzure cy’Ubuhinde, kirateganya kwerekana ‘live’ iki cyogajuru kirimo kururuka kuri miliyoni z’abantu benshi babitegereje, barimo n’abanyeshuri bari ku mashuri.

Umukuru wa Isro, Sreedhara Panicker Somanath yavuze ko yizeye neza ko Chandrayaan-3 iri bwururuke ubuhoro.

Yavuze ko yize yitonze ‘data’ zavuye ku gushwanyuka kwa Chandrayaan-2 maze bagakora imyitozo igamije gukemura aho byapfiriye.

Mu minsi micye ishize, camera z’iki cyogajuru kiri kuri ‘orbit’ y’Ukwezi zarebaga zinasuzuma ubutaka bwakwo zishaka kureba ahantu cyagwa mu buryo bwiza.

Mu makuru itangaza, Isro kuwa kabiri yavuze ko ibintu byose “biri uko byateganyijwe, ‘systems’ zigenzurwa buri kanya, kandi kuzenguruka (kuri orbit) gukomeje kugenda neza”

Somanath yavuze ko Chandrayaan-3 yitezweho kugira ubuvumbuzi bufatika igeraho.

Chandrayaan-1, ubutumwa bwa mbere ku kwezi bw’Ubuhinde bwo mu 2008 bwavumbuye uduce duto cyane (molecules) tw’amazi ku kwezi maze bwemeza ko ku manywa ku kwezi haba ikirere kirimo umwuka (atmosphere).

Nubwo Chandrayaan-2 itaguye neza ntabwo yapfuye ubusa – igice cyayo gituma izenguruka kuri ‘orbit’ n’uyu munsi kiracyazenguruka ‘orbit’ y’Ukwezi kandi kizafasha Chandrayaan-3 kohereza amashusho n’amakuru (data) ku isi kugira ngo yigweho.

None kuwa gatatu, inzobere ziragerageza ubuhanga bwo kugabanya umuvuduko w’imashini yururutsa (lander) iki cyogajuru kugira ngo kigwe buhoro ahantu bavuze ko “huzuye imikoki n’imihora”

Nikimara kugwa n’umukungugu washize, ikinyabiziga cy’imitende itandatu kirasohoka mu nda y’iki cyogajuru maze kigende mu bitare n’imikoki yo ku butaka bw’Ukwezi, gikusanya amakuru n’amashusho cyohereza ku cyogajuru, nacyo kikabyohereza kuri bya byuma biri hejuru kuri ‘orbit’ nabyo bikohereza ku isi.

Imitende y’iki kinyabiziga iriho ‘logo’ ya Isro mu buryo aho kizajya gihonyora kizajya gisiga biboneka ko cyahanyuze, nk’uko umwe mu bategetsi yabibwiye BBC.

Itariki yo kururuka kw’iki cyogajuru yahiswemo neza ngo ihure n’igihe cy’amanywa ku Kwezi (umunsi umwe ku Kwezi ungana n’iminsi 28 ku Isi) kuko batiri (batteries) z’iki cyogajuru n’iza kiriya kinyamitende zizakenera urumuri rw’izuba ngo zigire ingufu zikore. Ijoro nirigwa zizashiramo umuriro zihagarare gukora. Ntibizwi neza niba zizongera zigakora ubwo undi munsi ku kwezi uzaba utangiye.

Impera y’epfo y’Ukwezi irizeza byinshi ubushakashatsi – icyo gice iteka gihora mu mwijima ukabije, kandi abahanga bavuga ko ibyo bisobanuye ko bishoboka ko muri ako gace hari amazi.

Ubuhinde sicyo gihugu cyonyine gifite ijisho ku Kwezi – ku isi byinshi bifite amatsiko kuri kwo, kandi hari ubutumwa bwinshi buzajyayo mu gihe gito kiri imbere.

Abahanga muri siyanse bavuga ko hakiri byinshi byo gusobanukirwa ku Kwezi, kenshi bifatwa nk’inzira yo kumva neza isanzure.

Bavuga ko Chandrayaan-3 ibyayo nibigenda neza, bizaduteza intambwe muri uko gushaka kumenya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo