Musk avuga ko X izarihira amafaranga y’ubwunganizi abayikoresha igihe bafashwe nabi

Elon Musk yavuze ko X, yahoze izwi nka Twitter, izariha amafaranga y’umwunganizi ku muntu uwo ari we wese uzarenganywa n’umukoresha we kubera ibyo atangaza kuri urwo rubuga nkoranyambaga rwe.

Kuri iki cyumweru, Musk yabwiye abakoresha urwo rubuga ko ubwo bufasha bw’amafaranga bw’urubuga rwe "nta mipaka" buzagira.

Yasabye abarukoresha "kutumenyesha" igihe barenganyijwe kubera gutangaza cyangwa gukunda (liking) ikintu runaka kuri urwo rubuga.

Uru rubuga rwahoze ruzwi nka Twitter, rwahawe izina rishya mu kwezi gushize.

Musk yivuga ko ari "uharanira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwuzuye" ndetse mbere yuko agura uru rubuga mu mwaka ushize, yari yaragiye anenga cyane gahunda zarwo zijyanye no kuyungurura (guconshora/gushungura) ibirutangazwaho.

Ubwo mu kwezi kwa Mata (4) mu mwaka ushize yatangazaga ko agiye kugura Twitter, Musk yavuze ko "uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ni ishingiro rya demokarasi ikora, kandi Twitter ni rwagati mu mujyi wa ’digital’ aho ibibazo by’ingenzi cyane kuri ejo hazaza ha muntu bigibwaho impaka".

Mu gihe cya vuba aha gishize, kompanyi nyiri Twitter yatangaje ko igiye kurega ikigo kirwanya imvugo y’urwango, cyakoze ubushakashatsi bwanenze uru rubuga.

Ikigo Center for Countering Digital Hate (CCDH) cyakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko urwango n’amakuru atari ukuri agamije kuyobya birimo "gukwirakwira nk’umuriro wo mu gasozi kuri uru rubuga muri iki gihe rufitwe na Musk".

Kompanyi X Corp yashinje CCDH "ibikorwa binyuranyije n’amategeko" bigamije "kugera mu buryo budakwiye" ku makuru ya X Corp.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo