Mu masaha 7 abarenga miliyoni 10 bahise bajya kuri Threads, urubuga ruje guhangana na Twitter

Umukuru wa kompanyi Meta Mark Zuckerberg yavuze ko ’app’ nshya iyi kompanyi imaze gutangiza yitwa Threads igamije kurusha Twitter.

Inzobere zivuga ko Threads ishobora kwigarurira abakoresha Twitter badashimishijwe n’impinduka Twitter yakoze mu bihe bya vuba aha bishize.

Threads - kuri ubu idahise itangira mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) - ituma abayikoresha batangaza amagambo 500, ndetse ibice byayo byinshi bisa na Twitter.

Zuckerberg yavuze ko mu masaha arindwi ya mbere yo gutangira kwayo, iyi ’app’ yari yamaze kuyobokwa n’abantu barenga miliyoni 10.

Mbere yaho, yavuze ko gutuma urwo rubuga rukomeza "kubana neza... ni byo bizaba ingenzi mu kugera ku ntego yarwo".

Ariko umukuru wa Twitter Elon Musk yasubije ati: "Ni byiza ubuziraherezo kwibasirwa n’abantu utazi kuri Twitter, kurusha kwibera mu byishimo by’ikinyoma byo guhisha akababaro byo kuri Instagram".

Ubwo yari abajijwe kuri ’app’ ya Threads niba izaba "nini kurusha Twitter", Zuckerberg yasubije ati: "Bizafata igihe runaka, ariko ntekereza ko hakwiye kubaho ’app’ abantu baganiriraho ifite abantu barenga miliyari 1.

"Twitter yagize amahirwe yo gukora ibi ariko ntiyabishoboye. Nizeye ko tuzabishobora".

Abahatanye n’iyi ’app’ banenze ingano y’amakuru (data) ishobora gukoresha. Aya ashobora kubamo amakuru y’ubuzima, imari, n’amakuru y’imbuga umuntu asura hashingiye ku myirondoro y’abakoresha iyi ’app’, nkuko bivugwa n’iguriro Apple App Store.

Threads ubu iraboneka ku bashaka kuyipakurura (download) mu bihugu birenga 100 birimo n’Ubwongereza, ariko ntiragera muri EU kubera impungenge zijyanye n’amategeko.

’Ishusho y’ibanze’

Meta, nyiri Facebook na Instagram, yavuze ko iyi ’app’ nshya ari "ishusho y’ibanze", hakaba hateganyijwe ko hari ibindi bizongerwamo, birimo nko gushobora kuganira n’abantu bari ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Mastodon.

Mbere yuko iyo iyi ’app’ itangira, kompanyi Meta yagize iti: "Icyerekezo cyacu na Threads ni ugufata ibyo Instagram ikora neza tukabyagurira mu buryo bw’inyandiko".

Nubwo Threads ari ’app’ yihagije ukwayo, abayikoresha bayigeraho (log in) bakoresheje konti yo kuri Instagram. Izina (username) bakoresha kuri Instagram ni ryo bakomezanya na ryo, ariko hari amahitamo yo kujyanisha umwirondoro wabo n’uburyo bwagenewe Threads by’umwihariko.

Meta ivuga ko abakoresha Threads bazanashobora guhitamo gukurikira konti basanzwe bakurikira kuri Instagram. Iyi ’app’ yemerera abayikoresha gukoresha uburyo bw’ibanga (private) kuri Instagram, ariko kuri Threads bakagira umwirondoro ubonwa na buri wese (public).

Iyi ’app’ nshya itangiye nyuma yuko hanenzwe imikorere y’ubushabitsi bwa Meta.

Mu mwaka ushize, Frances Haugen, wahoze akora muri Meta, yamennye amabanga ku kuntu iyo kompanyi yashyize imbere "inyungu kurusha umutekano", ndetse anenga ukuntu uru rubuga gushungura (moderation) ibikorerwa kuri uru rubuga.

Kompanyi Meta yanatigishijwe n’amahano ubwo yemereraga imbuga zo hanze yayo, zirimo na kompanyi y’ubugishwanama muri politiki yo mu Bwongereza yitwaga Cambridge Analytica, kugera ku makuru bwite y’abakoresha Facebook.

Mu gisa nko gukomoza kuri ibyo bihe byashize byateje impaka, ku wa mbere Musk yateye urwenya ati "Imana ishimwe ko [Threads] zikora neza cyane", ubwo Meta yari imaze gutangaza ko izatangiza iyo ’app’ nshya uyu munsi.

Hari izindi mbuga nyinshi zikora nka Twitter, zirimo nka Bluesky na Mastodon, ariko izo zagowe no kwigarurira abantu.

Threads ifite akarusho kihariye ko kuba ihujwe na Instagram, kandi abantu babarirwa muri za miliyoni amagana basanzwe bari ku rubuga rwa Instagram.

Threads ikora ite?

Kuri Threds, ibitangajwe bishobora gushyirwa kuri Instagram cyangwa ibitangajwe kuri Instagram bigashyirwa kuri Threads. Kuri Threads ushobora gutangaza za ’links’, amafoto, na videwo zigejeje ku burebure bw’iminota itanu.

Ubutumwa bushobora gusangizwa hagati ya Threads na Instagram, kandi bushobora gushyirwamo ’links’, amafoto na videwo

Ariko, bamwe mu bakoresheje Threads bwa mbere batangaje ku wa gatatu ibibazo bavuga ko bahuye na byo barimo gushyiraho amashusho, bica amarenga ko hari ibibazo ifite muri iki gihe cy’intangiriro.

Abayikoresha babona urukurikirane rw’ubutumwa, ari bwo Meta yita "threads", bw’abantu bakurikira ndetse n’ubutumwa bundi bagenewe nk’ubwo bashobora kuba bareba.

Bashobora guhitamo umuntu ushobora kubavuga (mention) mu butumwa atangaje, ndetse no kuyungurura ibisubizo ku butumwa burimo amagambo yihariye.

Kureka gukurikira, guca umubano (blocking) no kugabanya (restricting) cyangwa kumenyesha ikitagenda (reporting), na byo birashoboka, kandi konti iyo ari yo yose uciye umubano na yo kuri Instagram, bihita byikora no kuri Threads.

Mu gihe Meta ishimangira ko iyi ’app’ ishamikiye kuri Instagram, ibitangazamakuru byibanze ku kuntu isa na Twitter, bamwe mu bashoramari bise iyi ’app’ "umwishi wa Twitter".

Ku wa gatandatu ushize, umukuru wa Twitter Elon Musk yagabanyije umubare w’ubutumwa (tweets) abakoresha Twitter bashobora kubona, avuga ko impamvu ari uko Twitter yari irimo "gukurwaho amakuru" mu buryo bukabije.

Icyo cyemezo cyari wo muhate wa vuba aha cyane wa Musk, mu gihe agerageza gutuma abakoresha Twitter bajya muri serivisi y’ifatabuguzi ryayo, izwi nka Twitter Blue.

Twitter yanatangaje ko ’dashboard’ yayo yitwa TweetDeck, kuva mu minsi 30 iri imbere izajya ikoreshwa n’abishyuriye iyo serivisi.

Kuva Musk yagura Twitter mu 2022, benshi bayikoresha batangaje ko batanyuzwe n’uru rubuga n’ubuyobozi bwe, bakomoza ku kuntu ahora ahindagura ibintu no ku bitekerezo bye bya politiki.

Mu kwezi gushize, Musk n’umukuru wa Meta Mark Zuckerberg bemeranyijwe - bishoboka ko byari ugutera urwenya - kumvana imbaraga ahantu habugenewe hazitiye, ndetse muri bumwe mu butumwa bwa mbere Zuckerberg yatangaje kuri Threads yakomoje ku kuntu akunda imikino njya rugamba ikoresha uburyo buvanze, asanzwe anakina.

Nubwo Threads iboneka no ku bari mu Bwongereza, ntiraboneka ko bantu bari mu bihugu bigize EU kubera urujijo ku mategeko, by’umwihariko ku itegeko rya EU rigenga amasoko yo ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko Meta ivuga ko irimo kwiga ku gutangiza iyo ’app’ muri EU.

Iryo tegeko ryo muri EU rivuga ukuntu kompanyi nini nka Meta zishobora guhererekanya amakuru ava ku rubuga rumwe ajya ku rundi muri kompanyi ifite imbuga zitandukanye. Guhererekanya amakuru hagati ya Threads na Instagram ni imwe mu ngingo zigize iki kibazo.

Meta ishimangira ko kurinda amakuru y’ibanga ari inshingiro ry’ubushabitsi bwayo.

Amakuru y’inyongera kuri iyi nkuru yatawe na Max Matza na George Bowden

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo