Intambara iri kuza mu Burusiya – Zelensky nyuma y’igitero cya drone kuri Moscow

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaburiye ko intambara irimo gusubira mu Burusiya nyuma y’igitero cy’indege nto zitarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Moscow.

Zelensky yavuze ko ibitero ku butaka bw’Uburusiya ari "igikorwa kigomba kubaho byanze bikunze, cya karemano kandi kirimo gushyira mu gaciro rwose" kivuye ku ntambara hagati y’ibi bihugu bibiri.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko drone eshatu zahanuwe ku cyumweru, ebyiri muri zo zisandarira mu biro.

Ikibuga cy’indege cya Vnukovo, kiri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Moscow, na cyo cyamaze igihe gito cyafunzwe.

Icyo gitero cya drone cyo mu masaha yo mu gitondo cyo ku cyumweru ni cyo cya vuba aha Uburusiya bwegetse kuri Ukraine.

Ndetse mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze ku cyumweru ari mu mujyi wa Ivano-Frankivsk mu burengerazuba bwa Ukraine, Zelensky yavuze ko Ukraine irimo kurushaho kugira imbaraga.

Yagize ati: "Uyu munsi ni umunsi wa 522 w’ingirwa ’gikorwa cyihariye cya gisirikare’, ubutegetsi bw’Uburusiya bwatekerezaga ko kizamara ibyumweru bicye.

"Gahoro gahoro, intambara irimo gusubira ku butaka bw’Uburusiya - ku duce twabwo dufite icyo tuvuze no ku bigo bya gisirikare, kandi iki ni igikorwa kigomba kubaho byanze bikunze, cya karemano kandi kirimo gushyira mu gaciro rwose".

Iyi mvugo ye irenze ku buryo Ukraine yajyaga ikoresha bwo kutemera uruhare mu bitero by’imbere mu Burusiya.

Bishobora kuba atari ukwemera ko ari yo yagabye icyo gitero, ariko Perezida Zelensky biragaragara ko yifitiye icyizere gihagije mu kotsa igitutu, atari gusa ku biro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin.

Ibitero bya drone nk’ibi biba ari n’umwanya wo kugeza ijambo ku baturage b’Uburusiya, benshi muri bo basa nk’abemera ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine gishyize mu gaciro kandi gifite ishingiro.

Niba bahuje ibiturikira hafi yo mu rugo n’ibibera muri Ukraine, hashingiwe ku kuntu Zelensky abyumvikanisha, bituma bigoranamo gahoro kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kubemeza ko igitero cye gifite ishingiro, akaba arimo no gushaka kwagura icyo gitero.

Ku cyumweru, Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’Uburusiya yavuze ko Uburusiya byaba ngombwa ko bukoresha intwaro ya kirimbuzi mu gihe igitero cya Ukraine kirimo kuba ubu cyo kwigaranzura Uburusiya mu bice bwafashe muri Ukraine, cyaba kigeze ku ntego yacyo.

Medvedev, wungirije umukuru w’akanama k’umutekano k’Uburusiya - gategekwa na Putin - yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko "nta yandi mahitamo" yabaho niba Ukraine ifashe icyo yise "ubutaka bwacu".

Abategetsi bavuze ko nta bantu bakomerekeye mu gitero cya drone, ndetse umukuru w’umujyi wa Moscow Sergei Sobyanin yavuze ko ibice by’imbere (byo hanze) by’inyubako ebyiri z’ibiro byangiritse gacye.

Amafoto yafashwe aho byabereye yerekana amadirishya menshi yangiritse mu nguni y’inyubako, ibisigazwa by’ibyangiritse binyanyagiye ku mbuga yo munsi y’inyubako.

Umwe mu babibonye, umugore yavuze gusa izina rimwe rye rya Liya, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko yashoboye kubona umuriro n’umwotsi.

Yagize ati: "Twumvise igiturika kandi cyari kimeze nk’umutingito, buri muntu wese yasimbutse.

"Nuko habaho umwotsi mwinshi kandi ntiwashoboraga kubona ikintu na kimwe. Uri hejuru, washoboraga kubona umuriro".

Ingendo z’indege zahagaritse igihe gito ku kibuga cy’indege cya Vnukovo, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi, ndetse indege zajyaga kuri icyo kibuga zasabwaga kwerekeza ku bindi bibuga.

Mu itangazo, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko "igitero cy’iterabwoba cyageragejwe" kandi ko "cyaburijwemo".

Umujyi wa Moscow, uri ku ntera ya kilometero hafi 500 uvuye ku mupaka wa Ukraine, ni gacye cyane wagabweho ibitero kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Ariko mu mezi ya vuba aha ashize Uburusiya bwashinje Ukraine kugaba urukurikirane rw’ibitero bya drone ku butaka bwabwo, harimo na byinshi ku murwa mukuru wabwo.

Igikomeye cyane ni icyabaye mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, ubwo Uburusiya bwavuze ko Ukraine yakoresheje drone ebyiri mu kugaba igitero kuri Kremlin - rwagati mu mujyi wa Moscow. Ukraine yahakanye kugaba igitero kuri Kremlin cyangwa kugambirira Perezida Vladimir Putin.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko Ukraine yanagabye igitero cya drone mu ijoro ryacyeye ku mwigimbakirwa wa Crimea - Uburusiya bwiyometseho mu mwaka wa 2014. Abategetsi bavuga ko drone 16 zashwanyujwe kandi ko izindi icyenda zaburijwemo, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya.

Hagati aho, abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko igitero cya misile cy’Uburusiya ku mujyi wa Sumy, uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, cyishe umuntu umwe gikomeretsa abandi batanu.

Inyubako yashenywe, muri icyo gitero cyabaye hafi saa mbili z’ijoro (20h) ku isaha yaho, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Suspilne cyo muri Ukraine.

Abategetsi banavuga ko ku wa gatandatu abantu babiri biciwe mu mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo