Elon Musk yaba afite ukuri mu gusimbura inyoni iranga Twitter?

Kimwe mu birango by’ibigo by’ubucuruzi bizwi cyane kuri interineti, inyoni y’ubururu iranga Twitter, kirimo gusimburwa. None inyuguti nkuru X yanditse mu mweru n’umukara igiye gusimbura iyo nyoni, yaba izarushaho kuzanira amaronko Twitter cyangwa se igiye kwangiza cyane isura yayo?

Igihe Jean-Pierre Dubé yabonaga amakuru avuga ko umuherwe Elon Musk yakuyeho ikirango cya Twitter kugira ngo agisimbuze ikirango gishya kigizwe n’inyuguti nkuru ya X, uyu mwarimu waminuje mu kwamamaza ibijyanye n’ubucuruzi yatekereje ko ari urwenya.

Prof Dubé, wigisha muri Kaminuza ya Chicago mu ishami ry’ubucuruzi, yagize ati: "Kuki wafata ikirango kizwi, gifite imari shingiro nyinshi hanyuma ibyo byose ukabijugunya kure kugira ngo utangire bushyashya? Urebye hafi, bisa naho bidasanzwe."

Ariko se urebye kure, hari icyo bishobora gutanga?

Kuva Musk yagura Twitter umwaka ushize, ikigo cyatangiye kugira ibibazo.

Amafaranga cyinjiza avuye mu bikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa yagabanutseho kimwe cya kabiri, nkuko byatangajwe na Musk muri uku kwezi mu gihe ibigo by’ubucuruzi byatangiraga kwifata kubera ubwoba bitewe n’impinduka arimo gukora zirimo n’ukuntu Twitter itanga konti zizewe n’uko ikurikiranira hafi ibyo abantu bashyira kuri Twitter bishobora gutera ikibazo.

Kwirukana abakozi bihutiyeho na fagitire zitishyuwe byatumye iki kigo kivugwa nabi mu itangazamakuru ndetse kinaregwa mu nkiko.

Imibare itangwa n’ikigo Fidelity gifite imigabane muri Twitter, yerekana ko ubu Twitter ifite agaciro kangana na kimwe cya gatatu (1/3) cya miliyari 44 z’amadolari Musk yayiguze mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize.

Ikigo Brand Finance kigereranya ko isura ya Twitter igeze ku gaciro ka miliyari 3.9 z’amadolari, ni ukuvuga ko yagabanutseho 32% guhera umwaka ushize - iri gwa rikaba ryaratewe n’ingufu Musk akoresha iyo akora ubucuruzi.

Yanhui Zhao, umwarimu wigisha ibyo kwamamaza ibijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Nebraska Omaha, avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko guhindura ikirango cy’ikigo cy’ubucuruzi bishobora gutanga umusaruro mwiza - cyane cyane iyo icyo kigo kiri mu bibazo cyangwa se gishaka gufata indi nzira.

Ubushakashatsi yakoze ku bigo bikomeye 215 byahinduye ibirango bwasanze ibirenga kimwe cya kabiri cyabyo byarahungukiye.

Avuga ko ibyo rero bisobanuye ko izi mpinduka za Musk zishobora kuba zijyanye n’igihe kubera ubushake bw’uyu muherwe bwo guhindura Twitter porogaramu ikora byose isa n’urubuga nkoranyambaga WeChat rwo mu Bushinwa rukoreshwa mu kohererezanya amafaranga, guhamagara taxi, kwaka ibyumba bya hoteli no gukina imikino yo kuri interineti ndetse n’ibindi.

Yanabwiye BBC ko guhindura isura bikenewe cyane kubera inzira nshya Twitter ishaka gufata kugira ngo ikomeze kubaho.

Ariko Shuba Srinivasan, umwarimu wigisha ibijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Boston, avuga ko umusaruro ushobora kuba mubi cyane iyo ikigo kiri mu bibazo bikomeye. Yongeraho ko atari ibintu byoroshye kuri Twitter kubera ko isanzwe ifite abakeba bakomeye nka Threads ya Mark Zuckerberg ishaka kwigarurira umwanya wayo.

Arangiza agira ati: "Guhindura ikirango bishobora kwemeza ubwoba bwa benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter ko nyuma yo kwigarurirwa na Musk - kuri bo - ibyayo byarangiye."

Prof Dubé we avuga ko bitagaragara ukuntu guhindura isura ya Twitter ari igisubizo cy’ibibazo isanzwe ifite - byinshi muri byo ngo bikaba bituruka kuri Musk ubwe.

Ati: "Sintekereza ko Twitter yari ifite ikibazo kijyanye n’isura yayo kirenze ikibazo cy’imiyoborere ifite."

Mu kwezi kwa gatanu, Musk yabaye nk’ukomoza kuri izo mpinduka maze abwira urubuga rwa Babylon Bee ko atekereza ko Twitter igomba kwagura isura yayo kugira ngo abashe gutuma ikora ibindi birenze ubutumwa nkoranyambaga bugufi bwanditse bwatumye imenyekana cyane.

Ariko bamwe mu basesenguzi basanga ibi bizagorana kugeraho.

Mu kwezi kwa gatandatu, ikigo kigira inama ibigo by’ubucuruzi, Forrester Research, cyasohoye icyegeranyo kivuga ko igihe cyo gukora za porogaramu nto zo muri telefoni ngendanwa (apps) zikora byose cyarangiye ngo kubera ko ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Google na Apple ubu bisigaye bikoreshwa nk’izo porogaramu n’abantu babarirwa muri za miliyari muri Amerika no mu Burayi, mu gihe amategeko akaze n’ihatana mu bucuruzi rikomeye bigabanyiriza amahirwe abandi.

Cyongeyeho ko WeChat, Musk yatanzeho urugero, yakomeye cyane mu Bushinwa hakiri kare, mbere yuko izindi serivisi zo kwishyuriraho kuri interineti zitangira, ahanini kubera ibibazo bya tekiniki nko kugira za telefoni zidafite ububiko buhagije, kuburyo byaciye intege abantu bashaka gukoresha porogaramu ntoya (apps) nyinshi.

Mike Proulx, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cya Forrester, avuga ko umugambi wa Musk wo guhindura Twitter ikaba porogaramu ntoya izajya ikora byose ari ibintu bisaba igihe, amafaranga n’abantu; ibyo bintu bitatu ngo ubu iki kigo ntabyo gifite.

Atekereza ko ahubwo Twitter izafunga cyangwa se ikagurwa (kugurwa) mu mezi 12 ari imbere.

Andy Wu, wigisha ubucuruzi muri Kaminuza ya Harvard, we avuga ko nubwo abakoresha Twitter b’ibanze, bakora mu itangazamakuru, politiki n’imali, bataba bayivanyeho amaboko, nkuko byagenze mu gihe cyashize, kugira ngo iki kigo cyahawe izina rya X kibashe gutanga umusaruro ushimishije bizasaba ko cyongera umubare w’abakoresha uru rubuga - ibyo nabyo ngo ntabwo ari ibintu byoroshye.

Wu yongeraho ko Twitter yari ifite ibibazo mbere yuko Musk aza, ko rero Twitter ishobora kungukira muri gahunda za Musk zo gushaka kuyinyuza mu zindi nzira.

Arangiza agira ati: "Dushobora kutemeranya ku kumenya niba izo mpinduka zerekeza mu nzira nziza, ariko ikigaragara ni uko Twitter ikeneye impinduka."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo