Abarinda Perezida Kagame batsinze Air Force, basoza amatsinda bayoboye (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze 2-0 iy’abasirikare bo mu Kirere (Air Force) basoza amatsinda ari aba mbere, berekeza muri 1/4 bemye.

Hari mu mukino usoza amatsinda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024.

Ibitego bibiri bya Rep. Guard Rwanda byatsinzwe na Ndagijimana Pierre kuri Penaliti ikindi gitsindwa na Shema Mike.

Umukino ubanza wari wabereye i Shyorongi, Rep. Guard yari yatsinze Air Force 7-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rep. Guard isoza amatsinda iyoboye n’amanota 18. Nta mukino yigeze itsindwa. Yinjije ibitego 17 yinjizwa igitego kimwe ubwo yatsindaga abasirikare bo ku cyicaro gikuru (Gen. Headquarter) 3-1.

Imikino ya 1/4 biteganyijwe ko izatangira ku itariki 23 Gicurasi 2024.

Abatoza ba Rep. Guard: Uhereye i bumoso hari Hitimana Thierry, Marcel, na Gasana Anastase

Abaganga b’ikipe ya Rep. Guard Rwanda

Ndagijimana Pierrre niwe wafunguye amazamu kuri Penaliti

Iranzi watanze umupira mwiza wavuyemo igiyego cya kabiri cya Rep. Guard

Shema Mike watsinze igitego cya kabiri cya Rep. Guard

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, Gasana, umutoza wungirije aganira na Maj. Kabera ukuriye imikino muri Rep. Guard Rwanda

Maj. Marcel aganiriza abakinnyi b’abasimbura

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo