Imihango ikabije iterwa n’iki ?

Nubwo kujya mu mihango ku bakobwa cyangwa se abagore ari ikintu gisanzwe, ariko hari abahura n’abahura n’ibibazo binyuranye imihango yabo ikamara igihe kinini,kuva amaraso menshi, n’ibindi. Ibyitwa Menorrhagia cyangwa Heavy Period.

Ese Menorrhagia (Heavy Period) ni iki?

Menorrhagia (Heavy Period) ni igihe umukobwa cyangwa umugore agiye mu mihango iminsi irenze 7 ( ubusanzwe imihango imara iminsi hagati y’3-5) kandi akaba atakaza amaraso menshi, hahandi buri saha ushobora guhindura bya bikoresho by’isuku ukoresha uri mu mihango, ndetse ukagira n’ububabare bukabije butuma ntacyo ushobora gukora igihe uri mu mihango.
Ese ni iki gishobora kuba impamvu yo kugira imihango myinshi bikabije?

Ku bakobwa bari mu bwangavu, bagira imihango ya mbere, ni ibisanzwe kugira imihango myinshi bitewe n’uko haba harimo kuba ihindagurika ry’imisemburo.

Naho ku bantu bakuru izi ni zimwe mu mpamvu z’ingenzi zatera kugira imihango myinshi irenze urugero:

• Imihango ikabije ishobora guterwa n’ihindagurika ry’imisemburo, hahandi umubiri wawe utabasha kuringaniza imisemburo ku rugero rukwiye.
• Kuba waba ufite utubyimba (Fibroids) muri nyababyeyi nabyo bishobora gutera imihango ikabije.
• Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwifashisha agapira ko mu mura kazwi nka DIU (Dispositif intra-utérin en cuivre).
• Kuba umugore cyangwa umukobwa yaba arwaye kanseri y’inkondo y’umura.
• Hari imiti imwe n’imwe nayo ishobora gutera imihango ikabije, hano twavuga nk’imiti iri mu bwoko bwa Blood thinners.
• Kuba umuntu yegereje igihe cyo gucura (Pre-menopause).
• Hari izindi ndwara zishobora gutera imihango ikabije, nk’umwijima, impyiko, Pelvic inflammatory disease,Endometriosis,….

Bayisuzuma gute ?

Muganga akubaza ibijyanye n’imihango yawe, uko uyijyamo,iminsi uyimaramo, ndetse azanakora ibindi bizamini nka ultrasound, Pap test, ndetse n’ibizami by’amaraso.

Iravurwa ?

Iyo ufite ubu burwayi, ni byiza kugana muganga cyane cyane ushinzwe imyororokere,akabanza akagusuzuma akareba ikibitera. Iyo amaze kubona icyabiteye, arakuvura kandi ugakira.

Ubushakashatsi buvuga ko imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro ibamo ishobora gukoreshwa mu kugabanya ubwinshi bw’imihango.

Niba rero ugira iki kibazo, ihutire kujya kwa muganga agufashe.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo