Inkuru z’incamugongo mu matwi y’abanyarwanda

Tariki 17 kanama 2022,abakunzi b’imyidagaduro mu muziki no muri filimi ,bari mu kababaro kubera kubura abantu b’ingenzi bakoze ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda n’abakunzi babo bishime.Mu gitondo cyo kur’uyu wa gatatu abakurikirana inyungu z’umuhanzi Yvan Buravan basohoye ibaruwa igaragaza ko yitabye Imana bibabaza benshi.

Mu masaha ya SAA 11:30 nibwo hongeye kumvikana inkuru ya akababaro ko Nkusi Thomas wamenyekanye mu gusobanura filimi,Nawe yitabye Imana nkuko tubikesha Igihe mu kiganiro yagiranye na Junior,murumuna we."yapfuye saa tanu n’igice aguye muri Africa y’epfo aho yari amaze iminsi arwariye".

Nkusi Thomas wamenyekanye nka "Yanga" mu gusobanura filimi,yitabye Imana azize uburwayi yara amaranye iminsi.

Yanga yatangiye gusobanura filimi afite imyaka 17,ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye,ibyo kandi hari byinshi bivuze ku bantu bakora filimi mu Rwanda kuko abenshi bakurikiranaga filimi ze ndetse banababajwe no kumva iyo nkuru ya akababaro mu matwi yabo.

Benimana Moise Patrick ukora filimi mu karere ka huye yagize ati"ndababaye mu mutima wanjye Yanga nakundaga filimi asobanura cyane cyane izirimo Taichi,ndetse na amagambo yashyiragamo"

Yanga yakoze film nyinshi twakunze harimo legendary Assassin, Mr Nice guy, drunken master, Taichi, Shaolin temple, wheels on meals, Romeo must die, Hitman, fearless hyena…

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo