Harmonize amaze gushora asaga miliyoni 58 Frw ku mukunzi we mushya

Byose byatangiye nk’inkuru y’urukundo ishobora kugira iherezo ryiza, ariko umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize ntiyari azi ko gukururana n’umukinnyi wa filimi Frida Kajala bishobora kumusaba za miliyoni.

Harmonize yatangiye gukundana na Kajala muri Nzeri2020, amezi make nyuma yo gutandukana n’umugore we w’Umutaliyanikazi Sarah Michellotti..

Imyaka itatu yari amaranye na Michellotti yashyizwe ku iherezo nyuma yo gushinjwa kutubaha uyu mugore no kumuca inyuma.

Nubwo Harmonize yagiye ku mavi agasaba imbabazi Michellotti, uyu mugore we yari yaramaze kumwumva ndetse ntiyari yiteguye kubabarira uyu muririmbi wabyaranye umwana n’undi mugore.

Harmonize yakomeje ubuzima bwe, yongera kwisanga mu rukundo, mu maboko ya Kajala ndetse muri Gashyantare 2021 ni bwo babishyize ku mugaragaro.

Byabaye ikibazo nyuma ubwo muri Mata byagaragaraga ko hari amafoto y’ubwambure Harmonize yoherereje Paula Kajala w’imyaka 19, umukobwa wa Kajala, bikarangira anagiye hanze.

Nubwo ibyo byose byabaye, uyu muhanzi yasabye imbabazi ndetse yabashije kwigarurira umutima wa Kajala kuri ubu wamubereye fiancé nyuma yo gutandukana n’Umunya-Australia Brianna muri Werurwe uyu mwaka.

Ngo ubwo muri Mata, Harmonize yakoreshaga icyapa kiriho ifoto yakurikije amagambo agira ati “Ndagukunda Kajala, ngarura” ni bwo ikibatsi cy’urukundo cyari gitangiye kongera kugurumana hagati yabo bombi.

Alliance Media yatangaje ko icyapa cy’ifoto gifite metero 10x12 kigura hafi 1,972$ ku kwezi, kugishyiraho ifoto bigatwara 1,157$ naho kukimanika bigatwara 98$.

Nyuma yo kubona ko gukoreshereza Kajala icyo cyapa bidahagje ngo abe yamwigarurira, Harmonize yamuguriye kandi imodoka ya Range Rover Ecoque y’umukara n’umweru, puraki yayo iriho amazina y’uyu mugore.

Sosiyete Smart Integrated Solutions International (SISI) Limited icuruza imodoka muri Tanzania, igaragaza ko Range Rover Evoque ihagaze agaciro k’ibumbi 30,017$.

Hejuru y’ibi, Harmonize yagize uyu mukinnyi wa filimi Umuyobozi Mukuru q’iinzu ye y’umuziki “Konde Gang” ndetse anamugira ushinzwe kurebera inyungu ze nk’umuhanzi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo